Kigali: Ubwandu bwa Covid-19 bwaragabanutse kugera kuri 0.5

Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko ishusho rusange y’icyorezo cya Covid-19 ihagaze neza mu gihugu, kuko nko mu Mujyi wa Kigali ubwandu bwagabanutse kugera ku kigero cya 0.5 bikaba biri mu nzira nziza.

Dr Mpunga Tharcisse
Dr Mpunga Tharcisse

Uku kugabanuka ngo ahanini biraterwa n’imbaraga Leta y’u Rwanda yashyize muri gahunda yo gukingira Abanyarwanda ndetse n’abarutuye yiswe ‘KingiraURwanda’, aho irimo gukorerwa mu turere twose tugize igihugu, hakingirwa guhera ku bantu bafite imyaka 18 kuzamura.

Ibi ariko ngo ntabwo bigomba gutuma Abanyarwanda badohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko hari uturere tugera kuri tune tukigaragaza imibare y’ubwandu ikiri hehuru, harimo Akarere ka Gicumbi, Kamonyi, Karongi na Ngororero, usanga hari umurenge ufite ubwandu buri hejuru ya 10, bigaragaza ko ikigero cy’ubwandu buri hejuru.

MINISANTE ivuga ko ubu ishyize imbaraga cyane muri gahunda yo gukingira mu turere turi hanze y’Umujyi wa Kigali, kugira ngo na ho hakingirwe abantu benshi bashoboka, kuko ibipimo bimaze iminsi bifatwa byerekana ko abantu bakingiwe, abenshi nta bwandu bubagaragaraho.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Tharcisse Mpunga, avuga ko gahunda ihari ari uko mu mpera z’uyu mwaka, byibuze hazaba hamaze gukingirwa 35% by’abagomba gukingirwa.

Ati “Intego ni uko mu mpera z’ukwezi kwa 12 tuzaba tugeze kuri 35% by’Abanyarwanda bakingiwe, kandi abenshi urumva ko bari mu Ntara, kuko muri Kigali abenshi bamaze gukingirwa. Ubu rero ni yo gahunda ihari, uko inkingo tuzagenda tuzohereza, hari n’uburyo twashyizeho bwo kubafasha kugira ngo zitangwe neza kandi n’abantu bitabire”.

Gufata urukingo ku bantu benshi ngo bifitanye isano n’ibyemezo byaraye bisohowe n’inama y’abaminisitiri, yemeje ko ubu umuntu uzajya aza mu Rwanda yarakingiwe, nta mpamvu y’uko yashyirwa mu kato, mu gihe azaba afite ibipimo bya Covid-19.

Dr. Mpunga avuga ko byatewe n’uko ahanini ibihugu byinshi bimaze kugera ku kigero cyiza cyo gukingira abaturage babo, kandi ko mu bipimo bamaze iminsi bafata, nta bantu benshi bikingije bakunze kugaragaraho ubwandu.

Ati “Abenshi tubona baza mu Rwanda, tubona umubare w’abakingiwe uri hejuru, kandi no mu bipimo dufata tugasanga abantu bakingiwe akenshi nta bwandu bwinshi bugaragaramo, ahanini nta n’ubwo bamaragamo igihe kirenze amasaha 24. Tugasanga rero nta mpamvu yuko bagumya bajya mu mahoteri kandi icyo twatinyaga tubona gishobora kuba cyakwirindwa”.

Gukingira abantu benshi biri mu byatumye ubwandu bwa Covid-19 bugabanuka
Gukingira abantu benshi biri mu byatumye ubwandu bwa Covid-19 bugabanuka

Kubijyanye n’abagenzi banyura ku kibuga cy’indege baturutse hanze bazajya bongera gupimwa kandi n’ubundi bari bafite ibipimo bimara amasaha 72, Dr. Mpunga avuga ko, n’iyo umuntu yipimishije hari urugendo afata kandi ruba ari rurerure, ku buryo ahura n’abandi bantu, bishobora kuba byamwongerera ibyago byo guhura n’umuntu urwaye Covid-19, akaba ari yo mpamvu bazajya bongera bagapimwa kuko hari n’abo basanga barwaye.

Ati “Hari n’abandi n’ubwo atari benshi, ariko hari n’ababeshya ko bipimishije kandi bataripimishije, hari ibihugu byinshi ubona bigenda bitanga seritifika z’uko byapimye abantu kandi bitabapimye. Ibyo na byo bigenda bituma dukurikirana kugira ngo hatagira umuntu waca mu ryahumye akaba yakwanduza abandi kandi atari ngombwa”.

Byose ngo bigamije kwereka abantu ko ubuzima burimo kugenda bugaruka, kandi n’ubwandu bugabanuka mu gihugu, ari na ko biha icyizere cy’uko abashaka kuza mu gihugu na byo bitangiye kugenda bihabwa umurongo, kandi na bo bisanga mu gihugu nk’abandi bose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka