Kigali ikomeje kuza imbere mu kubonekamo abarwayi benshi ba COVID-19

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama 2020 mu Rwanda abantu 7 bakize icyorezo cya COVID-19, mu gihe habonetse abarwayi bashya 63.

Abo barwayi bashya 73 barimo 46 babonetse i Kigali bakaba barahuye n’abanduye mu masoko ya Kigali.

I Rusizi habonetse 16 bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi, naho undi umwe aboneka i Rubavu.

Muri rusange kugeza kuri uyu wa Gatanu abamaze gukira bose hamwe ni 1,712 naho abakivurwa ni 1,057. Iki cyorezo mu Rwanda kimaze kuboneka ku bantu 2,780.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda ni cumi n’umwe.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Minisante nigenzure imikorere yabo yahaye gupima covid19 i Rubavu niba badapfunyikira abantu amazi barangiza bagahembwa, ibi byo gupima abantu hashira icyumweru ngo har’bizamini imashini yanze gusohora ngo ntakundi, ubwo se ufite ubwandu bwa covid19 yaba amaze kwanduza abangan’iki? munyarukire mu Bitaro bya Rubavu aho bita muri MEDECINE INTERNE mu bagore Aho UMUGORE Cancer yarenze aryamye ategereje isaha imana yamugeneye ngo yipfire kubera Uburangare akorewe igihe kirenze icyumweru ngo Ategereje Igisubizo cya COVID19 Mugihe Laboratwari iri muri metero20 (20metre) igitangaje nuko Nyuma ya gukorerwa examen zose maze Taliki ya 18/08/2020 Docteur atanga Transfer ngo ajye i BUTARO Nibwo haje itangazo ngo abanze apimwe covid19 none icyumweru kirirenze nta Gisubizo arabona, ukuntu ameze nabi ahw’aryamye ntamuti nibyakozwe na Sonde umugabo we yirirwa amuhehesha intoki kubera kutitabwaho, NDATAKAMBIRA ABAGIRANEZA Gutabara uyu Mubyeyi

FIFI yanditse ku itariki ya: 22-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka