Kigali: Bongeye gupima abantu Covid-19 mu buryo bwa rusange

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mutarama 2022, hifashishijwe abakozi b’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), burimo gupimira Covid-19 ahantu hatandukanye kugira ngo hamenyekane uko ubwandu buhagaze.

Umujyi wa Kigali uvuga ko mu bice biwugize harimo gupimwa Covid-19 nibura abantu 100 muri buri Murenge ku bufatanye na RBC, kikaba ari igikorwa kibera ahahurira abantu benshi nko mu masoko, muri za gare, mu magaraji no mu duce tw’ubucuruzi.

Ku rubuga rwa twitter, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko iyi gahunda igamije gukomeza kugenzura uko ubwandu bwa Covid-19 buhagaze no gufata ingamba zo kuyikumira.

Umujyi wa Kigali uvuga ko ibikorwa byo gusuzuma uko ubwandu buhagaje muri rusange mu baturage birimo kujyana no kubashishikariza gukomeza kwirinda Covid-19, harimo no kwikingiza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, yavuze ko ari gahunda isanzweho buri byumweru bibiri mu rwego rwo gufata ingamba nshya.

Yagize ati “Ibyo bisanzwe bikorwa buri byumweru bibiri, iyi nyigo iba igamije kureba uko indwara ihagaze mu baturage bose, igihe cyose habayeho Inama y’Abaminisitiri hafatwa ingamba ziba zashingiye ku bushakashatsi nk’ubwo”.

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE avuga ko uku kwipimisha bitandukanye n’igikorwa cya buri munsi cyo gupima abantu baba bagiye kubikora ku giti cyabo cyangwa bafite ibimenyetso (by’indwara ya Covid-19).

Amabwiriza y’Inama y’Abaminisitiri ku bijyanye no gukumira icyorezo cya Covid-19 aheruka gufatwa ku itariki 14 Ukuboza 2021 ariko akaba yaratangiye gushyirwa mu bikorwa ku itariki 16 Ukuboza 2021, akazongera kuvugururwa nyuma y’Ukwezi kumwe ku itariki 15 Mutarama 2022 (hashingiwe ku byavuye mu bushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubuzima).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka