Kenya ibaye igihugu cya kabiri mu karere kigaragayemo Coronavirus

Mutahi Kagwe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima muri Kenya, yatangaje ko hagaragaye umuntu wanduye Coronavirus (Photo:Internet)
Mutahi Kagwe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima muri Kenya, yatangaje ko hagaragaye umuntu wanduye Coronavirus (Photo:Internet)

Nyuma ya Kongo Kinshasa hafi y’u Rwanda, Kenya na yo yatangaje ko hagaragaye umurwayi wa Coronavirus, uyu akaba yari umunyeshuri muri Leta zunze ubumwe za Amerika, wavuyeyo akabanza kunyura mu Bwongereza.

Umunyamabanga wa Leta muri Kenya ushinzwe ubuzima, Mutahi Kagwe, yavuze ko uwo munyeshuri w’igitsina gore yageze muri Kenya abanza gushyirwa mu kato, kandi ko atarimo kuremba.

Kagwe avuga ko Leta irimo gushakisha abantu bose bahuye n’uwo murwayi wa Coronavirus mbere yo gushyirwa mu kato.

Kugeza ubu, uwo mukobwa ari mu Bitaro byitiriwe Kenyatta biri i Nairobi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 13 Werurwe 2020, isi yose yari imaze kugira abarwayi ba Coronavirus barenga ibihumbi 135, ndetse n’abapfuye bazira icyo cyorezo bakabakaba 5000, kuva aho Coronavirus cyakwaduka mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Icyakora hari abarenga ibihumbi 70 bamaze gukira icyo cyorezo cyageze mu bihugu birenga 127 kuri uyu wa gatanu.

Ibihugu bitandukanye bikomeje gufata ingamba zo gukumira abinjira muri byo bavuye ahantu hazahajwe na Coronavirus, ndetse no kubuza abenegihugu kujyayo.

Hari n’ibigeze aho bisaba abaturage babyo kuguma mu ngo, abakozi bagakoresha ikoranabuhanga, umuntu agasohoka gusa ari uko agiye guhaha ibiribwa niba atarahunitse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UBUZIMA burimo guhagarara ku isi hose kubera Coronavirus.Mu Butaliyani n’ahandi henshi,nta muntu ukijya ku kazi.Ibi biza (natural disasters) n’indwara z’ibyorezo bidasanzwe,bibiliya yari yarabihanuye ko bizabaho mu minsi y’imperuka.Ongeraho n’intwaro ziteye ubwoba (Hypersonic missiles) barimo gukora,zasenya isi mu kanya gato.Yesu yahanuye yuko mu minsi y’imperuka abantu bazagira ubwoba bw’ibintu bizaba birimo kubera ku isi.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye

sezikeye yanditse ku itariki ya: 13-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka