Kayonza: Abaturage 3,7% babana na virusi itera SIDA
Abaturage 3,7 ku ijana by’abatuye akarere ka Kayonza babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA; nk’uko bitangazwa n’ishami rishinzwe ubuzima mu karere ka Kayonza. Imirenge ya Mukarange na Kabarondo ifatwa nk’imijyi muri ako karere niyo iza ku isonga.
Kwiyongera kw’abantu babana n’ubwandu bishobora kuba bituruka ku bujiji bwa bamwe mu baturage batarakangukira gukoresha uburyo bwo kwirinda SIDA; nk’uko bitangazwa na Ngarambe Alphonse ushinzwe ishami ry’ubuzima mu karere ka Kayonza.
Abajyanama b’ubuzima mu mirenge itandukanye bavuga ko abantu b’igitsinagore batari batinyuka kubwira umugabo cyangwa umusore gukoresha agakingirizo mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina.
Umwe mu bajyanama b’ubuzima wo mu murenge wa Mukarange abisobanura muri aya magambo: “Ahanini umuco wacu ubigiramo uruhare, umuco ntiwahaga umugore uburenganzira ubwo ari bwo bwose, n’ubu bamwe mu bakobwa baba bifuza gukoresha agakingirizo ariko bakagira isoni zo kubisaba umugabo bagirana imibonano”.

Ishami rishinzwe ubuzima mu karere ka Kayonza risanga hakwiye kubaho ubukangurambaga buhoraho kugira ngo abantu barusheho gukangukira kwitabira uburyo bwo kwirinda SIDA.
Biteganyijwe ko ibiganiro by’ubukangurambaga bizibanda cyane ku rubyiruko kuko bimaze kugaragara ko rwishora mu busambanyi cyane rukiri ruto, kandi hakaba hari impungenge ko benshi batanakoresha agakingirizo.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|