Kanseri y’inkondo y’umura yihariye 13.7% by’impfu z’iyo ndwara - MINISANTE

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko abarwayi ba kanseri y’inkondo y’umura, bangana na 12.6% naho 13.7% bakaba bahitanwa nayo ugereranyije n’ubundi bwoko bwa kanseri bunyuranye.

Abagore 1,500,000 nibo bakeneye gusuzumwa kanseri y’inkondo y’umura mu Gihugu cyose. Mu Rwanda kanseri y’inkondo y’umura igize 12.6% bya kanseri zose, ikaniharira 13.7% by’impfu zose ziterwa na kanseri z’ubwoko bunyuranye.

Abari mu nama mpuzamahanga ya kabiri yita ku buzima rusange muri Afurika, bavuga ko kanseri y’inkondo y’umura ku mwaka ihitana abasaga 300,000 naho abasaga 600,000 bakayandura.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, avuga ko hari byinshi Leta yakoze mu rwego rwo guhangana n’iyi ndwara, harimo kwegereza abaturage serivisi yo gusuzumirwa mu bigo nderabuzima.

Umuyobozi ushinzwe indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), Dr François Uwinkindi, yabwiye RBA dukesha iyi nkuru, ko ubu hatangiye gahunda yo gusuzuma abagore bakuze batagize amahirwe yo gukingirwa kanseri y’inkondo y’umura ku bigo nderabuzima bibegereye, abasanganywe ikibazo bakavurwa.

Ati “Ni Porogaramu tumaze nk’imyaka ine dukoraho, mu mavuriro atandukanye, ubu navuga y’uko tugeze nko kuri 30% by’abagore bafite imyaka hagati ya 30 na 49 twagombye kuba dusuzuma tukanabavura. Ubu niho turi gushyira imbaraga cyane kugira ngo na babandi bose bataraza tubabone tubasuzume hakiri kare, nidusanga baragize n’ikibazo bafite kanseri y’inkondo y’umura tubashe no kubavura.”

Mu Rwanda abakobwa bafite imyaka guhera ku 12, basaga 1,300,000 bamaze gukingirwa byuzuye indwara ya kanseri y’inkondo y’umura hagamijwe guhangana nayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

CANCER ni indwara mbi cyane ibabaza.Yica abantu bagera kuli 10 millions buri mwaka. Kandi ni bacye bamenya ko bayirwaye hakiri kare.Uyivuje hakiri kare,ushobora gukira.Tujye twibuka ko mu isi nshya dutegereje ivugwa muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,nta ndwara zizabamo cyangwa urupfu nkuko Ibyahishuwe 21 umurongo wa 4 havuga .Isi izaba paradizo,ituwe gusa n’abantu bumvira imana kubera ko abakora ibyo itubuza izabarimbura bose ku munsi wa nyuma nkuko Zabuli 145,umurongo wa 20 havuga.Nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40,abapfuye baririndaga gukora ibyo Imana itubuza,izabazura ku munsi w’imperuka.

gasana yanditse ku itariki ya: 19-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka