Kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura mu zihitana abantu benshi

Impuguke mu by’indwara ya Kanseri, zitangaza ko iyibasira ibere n’inkondo y’umura, ari zo ziri ku isonga mu zibasira zikanahitana umubare munini w’abantu.

Kanseri y'ibere ni imwe mu zihitana umubare munini w'abantu
Kanseri y’ibere ni imwe mu zihitana umubare munini w’abantu

Ubushakashatsi mu by’indwara ya Kanseri, bwagaragaje ko iyo ndwara irimo amoko arenga 100. Nyamara n’ubwo Kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura ziri ku isonga mu zihitana umubare munini w’abantu, ziri mu zishobora kwirindwa cyangwa zikavurwa zigakira.

Ubwo yari mu Kiganiro Ubyumva Ute cyatambutse kuri KT Radio ku itariki 1 Gashyantare 2021, Jean Paul Barinda, impuguke mu by’ubuzima, akaba akora muri gahunda ishinzwe gusuzuma indwara ya Kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura mun Kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) yabigarutseho.

Agira ati: “Ntanze nk’urugero kuri Kanseri y’ibere, hejuru ya 95% itangira ari akabyimba gato kari mu ibere, akenshi katanababaza umuntu. Hari ubwo ukarwaye atihutira kugana abaganga, nyamara bakamusuzumye mbere ngo barebe niba atari ibimenyetso bya kanseri, bayikumira hakiri kare, iyo atabikoze uko igenda ikura, ikagera n’aho umurwayi yisanga yarakwiriye mu zindi ngingo z’umubiri”.

Akomeza avuga ko uretse ibi bimenyetso bya kanseri y’ibere hari n’ibindi bishobora kugaragara nko kugira uduturugunyu mu kwaha, kubyimba kw’ibere rikagera n’ubwo rihindura ibara. Kuba imoko yaryo ishobora gutebera. Ibyo kimwe n’ibindi usanga bitangira buhoro buhoro, bikagenda bikura bikaba byabashyira mu byago byo kurwara kanseri ifata ibere.

Ni kimwe n’ibimenyetso bibanziriza kanseri y’inkondo y’umura, yibasira abagore bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 30 na 49 y’amavuko. Iyo mpuguke isobanura ko hari abagore bo muri icyo kigero baba bafite ibimenyetso bimwe na bimwe bibanziriza iyo ndwara, bitakwitabwaho bakisanga barayirwaye.

Nk’uko byumvikana mu buhamya bw’abagore bivuriza indwara ya Kanseri mu bitaro bya Butaro, ariko bifuje ko imyirondoro yabo itatangazwa, barimo umwe wamenye ko arwaye Kanseri y’inkondo y’umura nyuma y’aho yari amaze igihe yivuriza mu mavuriro atandukanye, ariko indwara ntimenyekane.

Uwo mugore uri mu kigero cy’imyaka 65 yageze ubwo afata umwanzuro wo kwivuriza mu bavuzi gakondo, naho ntibyagira icyo bimumarira, ariko ubwo yageraga mu bitaro bya Butaro yarasuzumwe basanga arwaye iyo Kanseri.

Yagize ati: “Nagize ikibazo cyo kuva kandi nyamara nari naracuze. Buri uko najyaga kwivuza kwa muganga bampaga imiti, rimwe bigashira ubundi bikagaruka. Naketse ko bandoze njya kwivuriza mu Kinyarwanda bampa imiti ariko njya kuyirangiza inda yarabyimbye, ntakaza ibiro biva kuri 67 bigera kuri 28. Natakaje amafaranga menshi nzenguruka ibice byose ngo ndivuza uburwayi ntari nakamenye, nsigara ndi umukene nyakujya”.

Yongeraho ati: “Byabaye ngombwa ko nza kwivuriza mu bitaro bya Butaro, basanga ni kanseri y’inkondo y’umura ndwaye. Ku bw’amahirwe ubu ndi ku miti, ndi koroherwa kandi muganga yambwiye ko mfite amahirwe menshi yo kuyikira”.

Undi mugore wagize amakenga nyuma yo kumva ikintu kimeze nk’ikibyimba mu ibere kandi kitamurya, nawe yagarutse ku bubi bwa kanseri y’ibere.

Agira ati “Mu ibere hajemo ikibyimba ariko kubera ko kitandyaga ndabyihorera. Hashize umwaka ntumva ububabare na bucye icyakora ibere ryarimo icyo kibyimba ryari ryarabyimbye kuruta irindi. Nagiye ku kigo nderabuzima, muganga angira inama yo kujya kwisuzumisha kanseri, ku bw’amahirwe barayisuzumye bambwira ko ari ibimenyetso byayo byari bitangiye kuza mu ibere, babaga icyo kibyimba bagikuramo”.

Ibyo abantu bakora bigatuma ibyago byo kurwara Kanseri bigabanuka

Barinda avuga ko n’ubwo hamenyekanye ibitera Kanseri zimwe na zimwe, nyinshi mu moko yazo ntiharamenyekana impamvu izitera.

Icyakora ngo hari iby’ibanze abantu bashobora gukora mu kugabanya ibyago bwo kuyirwara nko kwirinda indyo ibangamira imikorere y’umubiri, inzoga n’itabi. Hari kandi kwirinda umubyibuho ukabije, abantu bakitabira kujya bisuzumisha nibura rimwe mu mwaka kwa muganga bakareba niba nta bimenyetso by’indwara ya kanseri bafite n’ibindi.

Atanga urugero rw’izishobora kwirindwa yagize ati: “Nka kanseri y’inkondo y’umura abana b’abakobwa bayikingirwa ku myaka 12, bityo bigatanga amahirwe menshi yo kuyirinda uwayikingiwe. Ikindi ni ukwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye cyane cyane ku bakobwa bari munsi y’imyaka 20 y’amavuko, kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo ayitangiye muri icyo kigero, bimwongerera ibyago byinshi byo kuba azarwara iyo kanseri”.

Yongeraho ati “No kwirinda kanseri y’ibere ku mugore ni uko aba akwiye kwisuzumisha kenshi, n’igihe agize bya bimenyetso byayo twavuze haruguru akihutira kwa muganga akibibona agasuzumwa, kuko hari ingero nyinshi z’abatugana babimaranye igihe, bakisanga tutagishoboye kubavura ngo bakire kubere gutinda kugana muganga”.

Uko iterambere mu buvuzi rigenda rikura ni na ko abashakashatsi bagenda bashakisha uburyo bwo kuvura kanseri zifata ibice bitandukanye by’umubiri. Izitaragera ku rwego rwo kuvurwa ngo zikire, hatangwa imiti igabanya ububabare ari na yo ifasha uyirwaye gucuma iminsi.

Ibitaro bya Butaro bizobereye mu kuvura Kanseri
Ibitaro bya Butaro bizobereye mu kuvura Kanseri

Tariki ya 4 Gashyantare buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’isi kuzirikana ububi bw’indwara ya Kanseri ikomeje guhangayikisha abantu kuko ihitana umubare w’abatari bacye.

Urugero ni nko mu mwa 2018, aho abarenga miliyoni 18 ku isi bagaragaweho Kanseri, abarenga kimwe cya kabiri bahitanywe na yo muri uwo mwaka umwe. Icyo gihe mu Rwanda abarenga ibihumbi 10 nibo bari bagaragaweho n’indwara ya Kanseri, kimwe cya kabiri cyabo ikaba yarabahitanye.

Naho mu mwaka wa 2019 nk’uko imibare ya RBC ibigaragaza, mu Rwanda abarwayi 759 nibo basanzwemo kanseri y’inkondo y’umura, icyo gihe abari barwaye kanseri y’ibere bari 713.

Muri rusange, abibasirwa n’indwara ya Kanseri 70% byabo, baboneka mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’u Rwanda rurimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

inkuru nkizi ziba zikenewe ngo ziduhugure kububi bwa kanseri!congz KT

tchaka yanditse ku itariki ya: 4-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka