Kanseri y’ibere ishobora gufata n’abagabo - Impuguke

N’ubwo abenshi iyo bumvise indwara ya kanseri y’ibere (Breast Cancer), bahita bumva ko ari iy’abagore, siko bimeze, kuko impuguke mu bijyanye n’ubuzima zemeza ko ishobora gufata n’abagabo.

Abahuguwe kuri Knseri y'ibere bishimiye ko bigiye kubafasha kuyirinda
Abahuguwe kuri Knseri y’ibere bishimiye ko bigiye kubafasha kuyirinda

Muri uku kwezi Isi yose iri mu bukangurambaga bwahariwe kurwanya no kwirinda kanseri y’ibere, mu rwego rwo kugira ngo benshi bayisobanukirwe ndetse banayirinde.

Dr. Felix Nganji, umuganga w’inzobere mu byo kuvura kanseri ukorera mu bitaro bya Kanombe ndetse n’ibya Frontier Diagnostic Center, avuga ko kanseri y’ibere iza iyo ingirangingo zigize ibere, ryaba iry’umugore cyangwa umugabo zitangiye gukura.

Ati “Kanseri y’ibere ifata abagore cyane cyane ariko n’abagabo irabafata, iza iyo ingirangingo zigize ibere ryaba iry’umugabo cyangwa umugabo, zitangiye gukura mu buryo umubiri utabasha gukurikirana, icyo gihe zitangira kubyimba, aricyo dukunda kwita kanseri. Cyitwa kanseri iyo ari ikibyimba kigenda gifata n’ibindi bice by’aho hafi, cyangwa biri kure”.

Akomeza agira ati “Indwara ya kanseri y’ibere iri mu bagore cyane, n’ubwo n’abagabo bayirwara. Abagore bayirwara bisaba ko bamenya ibimenyetso byayo, kubera ko hari igihe umuntu ayirwara ntamenye ibyo aribyo”.

Iyi kanseri kandi ngo iyo umuntu amenye ibimenyetso byayo, agahita yivuza, birashoboka cyane ko yavurwa agakira.

Mu rwego rwo guhugura no gusobanurira abantu indwara ya kanseri y’ibere, ibitaro bya Frontier Diagnostic Center bivura kanseri, byatanze amahugurwa ku Banyarwanda ndetse n’abanyamahanga, kugira ngo barusheho gusobanukirwa ibimenyetso byayo no kuyirinda.

Bamwe mu bahuguwe bavuga ko bigiye kubafasha kurushaho kwirinda kanseri, ndetse no kuba bakwihutira kwivuza igihe cyose babonye kimwe mu bimenyetso byayo.

Iste ni umuyobozi wa Africa International Club (AIC), avuga ko bahisemo guhugurwa nk’umuryango, kandi bakaba hari byinshi bayungukiyemo.

Ati “Turi mu kwezi k’Ukwakira, Isi yose iri mu bukangurambaga bugamije kurwanya kanseri y’ibere, twahisemo kwifatanya n’abandi, duhabwa amahugurwa kuri iyi kanseri, kandi hari byinshi twungutse mu bumenyi twari dufite kuri iyi ndwara, ku buryo hari byinshi buzadufasha mu rwego rwo kuyirinda no kuyivuza igihe cyose umuntu abonye ibimenyetso byayo”.

Janvier Munyaneza ashinzwe imenyekanishabikorwa muri Frontier Diagnostic Center, avuga ko muri uku kwezi bahisemo guhugura abantu ku bijyanye na kanseri, kugira ngo bibafashe kwirinda.

Ati “Umusaruro tubonamo ni uko iyo dufasha umuryango, tubikora kuko natwe tuwubamo, kandi tuwukenera mu buzima bwacu bwa buri munsi, kandi turabona ko ubukangurambaga turimo gukora no gusuzuma abantu ku buntu birimo kubafasha”.

Umwe mu barwaye kanseri y'ibere akayifatirana akibona ibimenyetso byayo, aravurwa arakira
Umwe mu barwaye kanseri y’ibere akayifatirana akibona ibimenyetso byayo, aravurwa arakira

AIC ni umuryango uhuriwemo n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakorera mu Rwanda, bishakamo ubushobozi buri mwaka, bagatera inkunga abanyagihugu muri gahunda zitandukanye zigamije kubafabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo mu mwaka wa 2020, yerekana ko abarwayi ba kanseri mu Rwanda bageraga ku bantu 8835, mu gihe kanseri y’ibere ariyo iza ku isonga mu guhitana umubare w’abantu benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

CANCER yica abantu bagera kuli 10 millions buri mwaka.Ni indwara mbi cyane ibabaza.Kandi ni bacye bamenya ko bayirwaye hakiri kare.Uyivuje hakiri kare,ushobora gukira.Tujye twibuka ko mu isi nshya dutegereje ivugwa muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,nta ndwara zizabamo cyangwa urupfu.

gatera yanditse ku itariki ya: 16-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka