Nsabimana Camile, umuyobozi w’iki kigo, avuga ko ku munsi bakira abarwayi bagera mu 150, muri bo 120 bagakorerwa ibizamini by’amaraso, muri bo bagasanga 80 baranduye Malariya. Ibi bigaragaye cyane muri aya mezi ya Mata na Gicurasi na Kamena ikaba itangiye igaragaramo abarwayi benshi.

Abaturage bavuga ko bubahiriza inama bahabwa n’abashinzwe ubuzima zo bakaza ingamba zo kwirinda Malariya ariko ngo bararenga bakayirwara. Nsengimana Protogene waje kuvuza umwana, atangaza ko malariya yabaye nk’icyorezo.
Ati ”wagira ngo hari indi mibu yaje mito ibasha kwinjira muri supanet. Nonese ko na supanet tuzifite n’ibihuru tukabitema! Nta n’ibiziba dutuma biba hafi y’ingo za cu, ariko Malariya ikanga ikatwibasira.”
Uku kwiyongera kwa Malariya, ngo gutuma imiryango idindira mu iterambere kuko iyo bagiye kwivuza cyangwa kuvuza baba basibye akandi kazi. Niyonsaba Fortunee ngo mu rugo rwe nta mezi atatu ashira hatabonetse umurwayi wa malaria.
Aragira ati “Biratudindiza cyane kuko iyo umaze icyumweru urwaye cyangwa urwaje umuntu, uba wica indi mirimo wakagombye gukora.”
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima avuga ko abenshi mu bafatwa na Malariya ari abimukira baba baraturutse mu duce tudakunze kurwaza malariya, bagera muri Nyamiyaga kubera ko hashyuha cyane bakayandura ku buryo bworoshye.
Ikindi ngo asanga gitera Malariya kwiyongera, ni ubuhinzi bw’umuceri bukorerwa mu bishanga bikikije uyu murenge, mu gihe cyo kuwusarura, imibu ikaba ihungira mu ngo z’abantu.
Agaruka kandi no ku kibazo cy’inzitiramubu zari zarahawe imiryango mike, ariko ngo n’iyari yasigaye bongeye kuzibaha mu minsi ishize. Avuga ko mu biganiro bihabwa abaturage b’i Nyamiyaga, babakangurira gukoresha neza inzitiramubu no kwivuza kare kugira ngo uwanduye Malariya, adasanga yabaye igikatu.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|