Kamonyi: Igwingira ryavuye kuri 21% muri 2022 rigera ku 10% muri 2024
Ibipimo by’ubuzima bigaragaza ko igwingira mu Karere ka Kamonyi ryari kuri 21% mu myaka ibiri ishize (muri 2022), ariko aka Karere kabifashijwemo n’abafatanyabikorwa bako bakaba bararigabanyije, rigera ku 10% muri uyu mwaka wa 2024.
Ni muri urwo rwego hagamijwe guteza imbere umuco wo guhiganwa no kuzamura ibipimo by’ubuzima, Akarere ka Kamonyi ku bufatanye n’Umuryango RWACHI (Rwanda Women, Adolescent and Child Health Initiative) wita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, ingimbi n’abangavu mu kubafasha gutegura ejo hazaza heza, bateguye igitaramo cy’inkera y’imihigo y’ubuzima ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi.
Muri iki gitaramo cyabaye tariki 20 Ukuboza 2024, hashimiwe ababaye indashyikirwa hashingiwe ku isuzuma ryakorewe ibigo nderabuzima mu kwezi k’Ugushyingo 2024.
Ikigo Nderabuzima cya Gihara ni cyo cyahize ibindi bigo mu kuzamura ibipimo by’ubuzima mu Karere gihabwa ishimwe rya Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Ikigo Nderabuzima cya Musambira cyaje ku mwanya wa kabiri gihabwa amafaranga ibihumbi 800, naho Ivuriro rya Nyagihamba riza ku mwanya wa gatatu rihabwa amafaranga ibihumbi 600.
Kimwe mu byo muri aka Karere bishimira cyagezweho mu rwego rw’ubuzima ni ukugabanya igwingira ryari ryugarije abana.
Nsengiyumva Jacques uyobora Umuryango RWACHI, uyu ukaba umwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere, agira ati “Iyi nkera y’Imihigo y’ubuzima twayiteguye duhereye ku kuba Perezida Kagame yaragiye agaruka kenshi ku kibazo cy’igwingira mu bana, aho yagaragaje ko ababazwa no kuba abana bugarijwe n’igwingira, n’indwara ziterwa n’imirire mibi. Mu gukurikiza izo mpanuro z’Umukuru w’Igihugu, twiyemeje gukorana n’aka Karere nka kamwe mu Turere dukoreramo, mu gushaka igisubizo no gutanga umusanzu ku kibazo cy’igwingira n’imirire mibi. Umusanzu twatanze nk’uko mubibona, kuva muri 2022 twashyizeho gahunda yo kuzamura ibipimo by’ubuzima hifashishijwe uburyo bwo kurushanwa.”
“Ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa, ubuyobozi bw’Akarere n’abaturage, twashyizeho komite yo gukemura iki kibazo guhera ku Isibo, Umudugudu, Akagari no ku Murenge, zishinzwe gushyiraho ingamba zikomatanyije mu kurwanya igwingira. Umusaruro wagezweho ni uko muri iyi myaka ibiri tumaze muri iyi gahunda, muri raporo ya RBC yo mu kwa gatandatu 2024 twashimishijwe n’uko Akarere ka Kamonyi kavuye kuri 21,3% kariho muri 2022 kagera ku 10% mu kwezi kwa gatandatu 2024, ni ukuvuga ko bagabanyije hafi 10% mu kugwingira. Twashoye mu kwigisha ariko n’imiryango itishoboye tugenda tugira ibyo tubafashamo harimo kubashyira mu matsinda yo kwizigamira no kubafasha mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, ashima intambwe Kamonyi yateye mu kurwanya igwingira, agasaba utundi Turere gufatiraho urugero.
Yagize ati “Urebye Kamonyi ituruka kure kuko yari hejuru ya 36% mu ibarura rusange ryakozwe muri 2015. Isomo biduha ndetse dukwiye gukwiza no mu tundi Turere two mu Ntara y’Amajyepfo, ni uko kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana bato bishoboka cyane, iyo abantu bakoreye hamwe bagafatanya.”
Mu mihigo y’Intara y’Amajyepfo harimo uwo kugabanya umubare w’abana bagwingira n’abafite ikibazo cy’imirire mibi bakava kuri 21,7% bariho mu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka ushize, bakagera kuri 15% mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|