Kajanja ufite imyaka 63 y’amavuko, ntiyumva ariko agakunda kuganira. Avuga ko uko kutumva atabivukanye ahubwo byizanye mu mwaka w’1994 bikajya bigenda birushaho gufata intera uko iminsi yicuma.
Uyu musaza ukunda gukora kuko agifite imbaraga, avuga ko atabashije kugira amahirwe yo kwivuziza mu bitaro bifite ubushobozi bwo kuba byamuvura kubera amikoro, ariko ubu bikaba bigeze aho bikabije kuko kugira ngo yumve umuvugisha agomba gusakuza cyane.

Yagize ati “mu nkunga zihabwa abandi Banyarwanda nanjye banshyiremo bamvuze uku kutumva kuko nivurije ku bigo nderabuzima birananirana”.
Uyu musaza avuga ko uko kutumva bimutera ipfunwe ryo kujya aho bagenzi be bari kandi mbere baraganiraga bakanasangira.
Ikindi kimubabaza ngo ni ukuntu atabasha kumva inama zikorwa mu baturage ndetse ntanabashe kumva radiyo kandi ayikunda.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|