Iyo igice cya Rusizi kidashyirwa muri #GumaMuRugo byari kuba bibi kurushaho – Min. Ngamije

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yatangaje ko kuva igice kimwe cy’Akarere ka Rusizi cyashyirwa muri gahunda ya #GumaMuRugo, byatumye abanduye Covid-19 babasha kumenyekana ndetse n’abahuye na bo bakomeza kugenda bashakishwa.

Minisitiri w'Ubuzima Dr. Daniel Ngamije
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije

Ibi byatumye kuva muri ako karere hagaragara ubwandu bwa Covid-19 kugera ubu, hamaze kugaragara abanduye 89. Dr. Ngamije akavuga ko iyo imwe mu mirenge idashyirwa muri Guma mu rugo, imibare iba yarabaye myinshi kurusha iyagaragaye.

Yagize ati “Nibaza ko hari umusaruro turi kubona, kuko tumaze kugera ku barwayi 89 kuva icyo cyorezo cyagaragara hariya muri Rusizi. Ni umubare utari mutoya, ariko iyo izi ngamba zidafatwa uba ari munini cyane”.

Ati “Kuva rero twafata ingamba zitandukanye zirimo kubuza urujya n’uruza muri iriya mirenge itatu, hakaba hiyongereyeho n’uyu wa Nkombo, biratuma tudatuma abantu bakwirakwiza iriya ndwara mu yindi mirenge 14 isigaye y’Akarere ka Rusizi. Ni igikorwa twishimira kuko byari kuba bibi kurushaho”.

Tariki ya 03 Kamena 2020, ni bwo mu Karere ka Rusizi hagaragaye abantu batanu banduye Covid-19. Umunsi wakurikiyeho, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yahise itangaza ko Imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe ibaye isubiye muri gahunda ya guma mu rugo, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu.

Ku munsi wo ku wa gatanu tariki ya 12 Kamena, Umurenge wa Nkombo na wo, wiyongereye ku yindi iri muri gahunda ya guma mu rugo.

Mu kiganiro na RBA, Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko muri rusange ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zubahirizwa, gusa ngo hari aho usanga abaturage batubahiriza ingamba zose zashyizweho.

Avuga by’umwihariko ku bamotari, ati “Hari n’ikindi nshaka kwamagana. Hari abamotari usanga aho kugirango babe bafite wa muti umuntu agomba gukoresha, ugasanga bashyizemo igisa n’amazi. Ibyo rero ni amakosa kuko si ko twabatoje mbere y’uko imirimo yabo isubukurwa, kandi abazabifatirwamo bazabihanirwa”.

Minisitiri Ngamije yibutsa abaturage bose muri rusange ko bagomba kwambaga udupfukamunwa kandi bakatwambara neza, gukaraba intoki n’amazi n’isabune cyangwa imiti yabugenewe, no guhana intera.

Yibutsa kandi abarenga ku mabwiriza, nk’abajya gusengera ahantu hatemewe, abajya mu tubyiniro, abajya muri sauna n’ahandi hatemewe, ko barenga ku mategeko kandi ko ababifatiwemo bahanwa.

Minisitiri w’Ubuzima kandi yanagarutse ku Karere ka Rubavu ndetse n’aka Kirehe, avuga ko muri utu turere hagaragara abashoferi benshi batwara imodoka nini zambukiranya imipaka, ariko ko abaturage baho bitwara neza.

Ati “Kugeza ubu ibipimo dufite twafashe mu masoko muri Kirehe ntabwo twabasanganye uburwayi, kandi ni abaturage baba baturutse mu mirenge itandukanye baba baje kurema isoko”.

Rubavu na ho ni uko, ejo abarwayi twabashije kubona bafite ubu burwayi ni abacuruzi bagenda batwaye imizigo i Goma, ariko iyo bagarutse bajya ahantu mu kato, ntabwo bahura n’abandi baturage. Ariko buri gihe turaza tugasuzuma. Uretse abongabo, nta bandi turi kubona muri uriya mujyi wa Rubavu bafite buriya burwayi”.

Minisitiri Ngamije yibutsa abantu ko gutsinda icyorezo cya Covid-19 bishoboka, buri wese abigizemo uruhare mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niyo mpamvu nkunda cyane Guverinoma y’URWANDA ireberera neza abanyarwanda kugira ngo ahazaza hacu hazabe heza. Imana ikomeze ibagwirize ubwenge mu byo mukora byose.

Karangwa Timothee yanditse ku itariki ya: 14-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka