Itangazamakuru rirasaba amakuru arambuye ku nkingo za Covid-19
Mu gukomeza kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’Itangazamakuru uba buri tariki 03 Gicurasi, Abanyamakuru n’Impuguke mu bijyanye n’Itangazamakuru baganiriye na Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) ku bihuha bikomeje kuvugwa ku nkingo za Covid-19.

MINISANTE ivuga ko uretse icyorezo Covid-19 abantu bagiye bavugaho amakuru y’ibihuha, urukingo rwacyo na rwo rukomeje guteza impaka mu baturage, harimo abavuga ko rubabuza kubyara, ko hari ikindi inzego ziyobora isi zigendereye, ndetse n’abavuga ko izo nkingo ari ikimenyetso cya Satani.
MINISANTE ikaba isaba itangazamakuru kongera amakuru riha abaturage ku bijyanye n’ukuri kw’inkingo za Covid-19 aho guceceka cyangwa gutiza umurindi izo mvugo.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe isakazabutumwa mu by’ubuzima mu kigo RBC akaba n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Julien Mahoro Niyingabira agira ati "Mu bihuha byose byagiye bivugwa kuri izi nkingo, nta kintu na kimwe kiri cyo, tukaba tubwira abantu kurwitabira".

Bamwe mu banyamakuru basanga abaturage muri rusange bagikeneye ibisobanuro ku nkingo z’icyorezo Covid-19, cyane cyane ibijyanye n’ingaruka zishobora kubabaho mu gihe cya vuba cyangwa kirekire.
Impuguke mu bijyanye n’Itangazamakuru akaba n’Umuyobozi w’Ikigo Afri-Media, Solange Ayanone avuga ko hakenewe umurongo abaturage bajya bahamagaraho babaza niba ibyo bumva kuri izo nkingo ari byo.
Ayanone akagira ati "Bashobora guhamagara bakabaza niba koko izo nkigo ziteza ubugumba nk’uko byagiye bivugwa, nkeneye kumenya niba kubabara umutwe birimo kumbaho byaba biterwa n’urukingo cyangwa ari ibisanzwe".

Umunyamakuru w’Imvaho Nshya, Gisubizo Gentil Moïse asaba ko Minisiteri y’Ubuzima yabanza gutanga ibisobanuro ku rukingo rwa Covid-19 buri gihe uko abantu bagiye gukingirwa.
Ati "Akenshi usanga umuntu ugiye kuguha urwo rukingo na we nta makuru ahagije aba arufiteho".
Gisubizo asanga kandi hagomba kubaho gusaranganya mu buryo bungana mu bitangazamakuru byose, amakuru ajyanye n’ubuzima ndetse n’avuga by’umwihariko ku rukingo rwa Covid-19.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro asubiza ko abaturage muri rusange bashyiriweho umurongo utishyurwa wa 114 bajya babarizaho amakuru yose bifuza ku bijyanye n’ubuzima, by’umwihariko ku nkingo za Covid-19.
Mahoro Niyingabira akomeza yizeza abanyamakuru ko ntawe uzamushakaho amakuru ngo ayabure.

Ohereza igitekerezo
|
Julien , mwatubwira cv ye muri health sciences !!! si Dr none ubwo ibyo avuga wabyizera gute ??? Rbc izabahe Dr