Inkweto ndende zatera kurwara umugongo

Abantu bagira uburyo butandukanye bwo kurimba, hari abagore n’abakobwa bavuga ko icyo bakwambara cyose batakumva ko barimbye mu gihe batashyizeho inkweto ndende. Hari abibaza niba izo nkweto ndende ari nziza ku buzima bw’abazambara.

Ku rubuga https://www.lepoint.fr , bavuga ko n’ubwo izo nkweto ndende zitazwiho kuba zatera indwara zikomeye, ariko ngo si byiza kuzambara kuko zibangamira ubuzima bwo mu mpiniro z’ingingo( articulations).

Kwambara inkweto zifite ‘talon’ ndende, ni ukuvuga zifite talon irengeje uburebure bwa sentimetero 10, bituma ikirenge kiremererwa ku gice cy’imbere kuko kiba gisabwa kwikorera 90 % by’ibiro by’umuntu byose.

Kuri urwo rubuga bavuga ko n’ubwo hari abagore n’abakobwa bafata inkweto zifite talon nk’intwaro umuntu wese ushaka kugaragara neza yakwitwaza, ariko abenshi bamaze kumva ko ari mbi ku buzima bwabo.

Ikibazo gikomeye gihari, ni uko ikirenge kitaba kigishoboye kwikorera ibiro by’umubiri w’umuntu uko byagombye kugenda. Ubundi ngo iyo umuntu agenda ibirenge birambuye neza ku butaka, ikirenge kiba cyikoreye ibiro ku buryo butangana.

Ni ukuvuga ko igice cy’imbere cy’ikirenge cyikorera 40% by’ibiro by’umubiri w’umuntu, mu gihe igice cy’inyuma ku gitsinsino cyikorera 60% by’ibiro by’umuntu byose.

Iyo umuntu yambaye inkweto zifite talon ndende rero, igice cy’imbere cy’ikirenge, cyikorera uburemere kitagombye kwikorera, kuko hari n’ubwo usanga cyikoreye 90 % by’ibiro by’umuntu, iyo inkweto zifite talon irengeje santimetero 10.

Iyo umuntu yambaye urukweto rufite talon ya santimetero 6 z’uburebure, igice cy’imbere cy’ikirenge kiba cyikoreye 75 % by’ibiro byose by’umuntu, kandi ibyo ni byinshi ugereranyije n’ibyo cyagombye kwikorera.

Indi ngaruka yo kwambara inkweto ndende ni uko amano agenda yangirika ku buryo bishobora no kurangira umuntu agiye kwa muganga bigasaba ko bamubaga kugira ngo amano asubire uko yahoze mbere.

Kwambara inkweto ndende kandi, bitera kubabara mu tugombambari (chevilles), mu mavi ndetse no mu rukenyerero. Akenshi uko kubabara mu mavi bigorana iyo umuntu azamuka cyangwa amanuka ku ngazi “Escalier”.

Kwambara inkweto ndende kandi byangiza uruti rw’umugongo “Colonne vertébrale”, kuko iyo umuntu azambaye ibiro byinshi biba byahengamiye ku gice cy’imbere.

Ku rubuga https://www.simplemost.com, bavuga ko mu bibi biterwa no kwambara inkweto ndende harimo kuba zangiza inzara z’amano, kuko amano aba yifungiye hamwe,kandi akenshi yitsindagiye mu rukweto, bituma inzara zikura zinjira mu mubiri cyane cyane iz’amano y’ibikumwe, hari n’ubwo bituma zirwara zikazamo n’amashyira, bikaba bishobora no gutuma kwa muganga bazibaga kugira ngo bazikuremo.

Hari kandi no kuba inkweto ndende cyane cyane izifunze zitera amabavu ku mano. Iyo umuntu ayasanganywe noneho birushaho kuba bibi kuko ariyongera.

Inkweto ndende kandi uretse kuba zituma umuntu ababara mu mavi, hari no kubabara mu magufa yo matako.

Kuri urwo rubuga bagira abantu inama yo kwambara inkweto zituma ikirenge kiba cyirambuye ku buryo gishobora kwikorera ibiro by’umuntu uko bikwiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka