Inkingo u Bushinwa bwahaye u Rwanda zitezweho kurufasha guhangana na Covid-19

Kuri uyu wa Kane tariki 19 Kanama 2021, nibwo doze ibihumbi 200 z’inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Sinopharm, igihugu cy’u Bushinwa cyageneye u Rwanda zagezwaga ku kibuga cy’indenge mpuzamahanga cya Kigali.

U Bushinwa bwahaye u Rwanda doze ibihumbi 200 z'urukingo rwa Covid-19
U Bushinwa bwahaye u Rwanda doze ibihumbi 200 z’urukingo rwa Covid-19

Minisitiri w’ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, akaba yashimiye igihugu cy’u Bushinwa umusanzu wacyo mu guhasha icyorezo cya Covid-19, anashima ubufatanye bw’ibindi bihugu mu guhangana n’icyo cyorezo.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Roa Hongwei, avuga ko inkunga y’inkingo igihugu cye gihaye u Rwanda, ishimangira imibanire myiza ibihugu byombi bifitanye kandi ko batanze izo nkingo kubera ubushake Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Minisiteri y’ubuzima ikaba ivuga ko nyuma yo gukingirwa guhera ku bafite imyaka 40 kuzamura, bagiye gutangira guhera ku bafite imyaka 30 kuzamura ku buryo uyu mwaka uzajya kurangira hamaze gukingirwa byibuze abaturage kuri 30% by’umubare w’abagomba gukingira, na ho mu mwaka utaha bakazaba bageze kuri 60%.

Kugeza uyu munsi mu Rwanda hamaze gukingirwa abarenga gato miliyoni imwe, bakaba bamaze gufata byibuze doze imwe y’urukingo biganjemo abatuye mu Mujyi wa Kigali nka hamwe mu hahurira abantu benshi.

Abantu bakaba bashishikarizwa gukomeza kwitabira gufata inkingo kugira ngo byibuze mu mwaka utaha ibintu bizasubire mu buryo nk’uko byari bimeze mbere ya Covid-19.

Inkingo ibihumbi 200 zatanzwe n’igihugu cy’u Bushinwa zije zisanga izindi zo mu bwoka bwa Pfizer zisaga gato ibihumbi 188 zatanzwe na Leta zunze Ubumwe za America zaraye zigejejwe mu Rwanda, mu gihe kuri uyu wa 20 Kanama 2021 hategerejwe izindi ibihumbi 300 zose hamwe zikaba doze zisaga gato ibihumbi 488, Umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za America, Joe Baiden, yemeye muri gahunda ya Covax.

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko inkingo bahawe n’igihugu cy’u Bushinwa zigiye kwifashishwa mu gukingira abaturage bo mu turere umunani tugaragaramo ubwandu bwinshi bwa Covid-19 kurusha utundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka