Ingendo hagati ya Goma na Butembo zahagaritswe kubera Ebola
Ubuyobozi bw’Intara ya Nord-Kivu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko guhera ku wa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2026, ingendo zitwara abantu hagati y’Umujyi wa Goma n’uwa Butembo zihagaritswe by’agateganyo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola cyo mu bwoko bwa Bundibugyo.
Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Guverineri wa Nord-Kivu ku wa 22 Gicurasi 2026.
Iryo tangazo rivuga ko imodoka zitwara abagenzi zizwi nka “Leo-Leo” zitemerewe gukomeza gukora izi ngendo kugeza hafashwe ikindi cyemezo.
Nubwo bimeze bityo, ubuyobozi bwavuze ko gutwara ibicuruzwa n’ibindi bikoresho bikenewe bizakomeza, ariko imodoka zizajya zitwarwa n’umushoferi n’umwungiriza we gusa.
Ubuyobozi bw’Intara ya Nord-Kivu bwavuze ko izi ngamba zigamije kugabanya ibyago byo gukwirakwiza Ebola hagati y’imijyi no kurinda ubuzima bw’abaturage.
Meya w’Umujyi wa Goma hamwe n’abayobozi b’uturere bireba basabwe gukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo.
Abaturage basabwe kubahiriza aya mabwiriza no gufatanya mu rwego rwo kurinda ubuzima rusange.
MENYA UMWANDITSI
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|