Indwara yo guhekenya amenyo nijoro yagutera ibibazo bikomeye mu gihe utayivuje neza

Abantu benshi, baba abana bato cyangwa abantu bakuru bagira ikibazo cyo guhekenya amenyo mu gihe baryamye, nyamara ntibabifata nk’ikibazo. Ubu burwayi bwitwa “Bruxisme nocturne” mu rurimi rw’icyongereza, butera uburwaye ibibazo binyuranye, birimo umunaniro ukabije, aho umuntu abyuka mu gitondo ananiwe cyane, kandi we yumvaga yasinziriye yagombaga kuruhuka. Hari n’abo bitera umutwe wa buri gitondo, cyangwa se bakarwara ibikanu ibyo bita “Urukebu”, bagatekereza ko baryamye nabi ku musego, ariko banawuhindura ntibishire.

Amenyo yarangiritse kubera kuyahekenya
Amenyo yarangiritse kubera kuyahekenya

Leandre Bitwayiki, umuganga w’amenyo, avuga ko iki kibazo gituma amenyo yangirika cyane, ku buryo atakaza ubushobozi bwo gukora akazi kayo. Mu kiganiro na Kigali Today yagize ati: “Iki kibazo benshi barakigira, ariko n’iyo ubwiye umuntu ko ahekenya amenyo asinziriye, ashaka kubihakana nk’aho biteye isoni. Nyamara ni uburwayi, umuntu ubufite yajya arebera ku menyo ye, aho yose aba aringaniye, ubona asa n’aho bayabaje. Usanga iryinyo ry’ibwene, rigomba kuba risongoye, ryararinganiye utabasha kuritandukanya n’andi menyo. N’ubwo ari ryo ribigaragaza cyane, n’andi menyo yose aba yaragize ibibazo ku buryo ashobora kuba magufi cyane cyangwa se agashiraho.’’

Akomeza avuga ko igikorwa cyo guhekenya amenyo gituruka mu mikaya yo mu mugongo, izamuka ku bitugu, ikazamukira mu musaya aho guhekenya bibera, ndetse abashakashatsi bavuga ko iyo umuntu ahekenya afite umujinya, imbaraga akoresha zishobora kugera kuri Toni 6.

Leandre Bitwayiki, avuga ko hari abantu bajya kwivuza amenyo yabo, yaratewe ikibazo no kurara bayahekenya, ariko ngo ubu burwayi buterwa n’imihangayiko (stress) umuntu aba yaraciyemo cyangwa se umuntu akaba yagiye kuryama afite umujinya. Yagize ati “umuntu ugira iki kibazo agomba kwirinda kuryama afite umujinya, no kwirinda gutekereza cyane ibibazo afite mbere yo kuryama. Byaba byiza umuntu agiye yinjira mu buriri yumva koko afite ibitotsi, agahita asinzira atabanje gutekereza cyane”.

Abana bato bahura n’iki kibazo, bikunze guterwa n’imihangayiko nyina yanyuzemo amutwite, cyangwa nyuma yo kuvuka mu gihe avukiye mu muryango urimo amakimbirane.

Akomeza avuga ko umuti wavura indwara ya “Bruxisme nocturne” ari ukwegera abaganga bavura ibibazo byo mu mutwe, bakoresha ibiganiro n’ubundi buryo bunyuranye bufasha umuntu, ku buryo ibibazo umuntu aba afite bamufasha kubisohokamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Nanjye iki kibazo ndakigira arko kiza rimwe narimwe arko iyo byabaye byuka narwaye urukebu nkirumagura ugasanga mfite ibisebe mukanwa bikambuza amahoro mumfashe rwose mbone number zamuganga mwaba mumfashije

Alias yanditse ku itariki ya: 5-02-2024  →  Musubize

Mfite umwana wimyaka 3 amaze ukwezi ahekenya amenyo ninjoro aryamye
Mundangire uwo muganga nzamujyaneyo
Murakoze

Christine yanditse ku itariki ya: 27-01-2024  →  Musubize

Mfite umwana wimyaka 3 amaze ukwezi ahekenya amenyo ninjoro aryamye
Mundangire uwo muganga nzamujyaneyo
Murakoze

Christine yanditse ku itariki ya: 27-01-2024  →  Musubize

Najye bijya binshikira some times bakanabimbwira nkabihakana ariko ndamajije kubyemera pe cyakora mwamfasha mukampa number yumu ganga wayo

Fabrice yanditse ku itariki ya: 28-09-2023  →  Musubize

Najye umwanawacu hashize nku kwezi arara ahekenya amenyo none umuntu yamufasha ate?

Alias yanditse ku itariki ya: 15-04-2022  →  Musubize

Nanjye natunguwe no kubona umwana ahekenya amenyo mumbabarire mumbwire aho nasanga uyu muganga akamfasha kuko ntuye mu karere ka Rubavu, umurenge wa mudende

Samuel yanditse ku itariki ya: 19-11-2021  →  Musubize

None c mugihe umwana nawe afite ikibazo cyo guhekenya amenyo kd ntamakimbirane cg c ibibazo biri mumuryango we byaba biterwa ni iki? Ikindi kd yaganirizwa ate mugihe ataragira imyaka yo kuvuga? Mudusobanurire neza

Ngabo.bizima yanditse ku itariki ya: 7-01-2021  →  Musubize

Nanjye, ntyo.Mwakabaye mushyiraho uburyo uyu muganga twamugeraho. Akadusobanurira byimbitse. Ubwo se urumva umwana w’imyaka ibiri azaganirizwa n’uwuhe mu Psychologist?

Alias yanditse ku itariki ya: 25-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka