Indwara y’imbasa ntikigaragara mu Rwanda, ariko gukingira abana ni byo byayirandura

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko n’ubwo imbasa iheruka kugaragara mu Rwanda mu mwaka wa 1993, gukingiza abana neza ari byo bizayiheza burundu.

Ambasaderi Peter H. Vrooman atanga urukingo rw'imbasa ku bana
Ambasaderi Peter H. Vrooman atanga urukingo rw’imbasa ku bana

Ubu butumwa bwanagarutsweho ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imbasa, tariki 25 Ukwakira, mu Karere ka Nyanza.

Nk’uko byasobanuwe na Hassan Sibomana, umuyobozi wa porogaramu y’igihugu y’ikingira, ubundi indwara y’imbasa ikunze kwibasira abana bari munsi y’imyaka 15, ariko cyane cyane abari munsi y’itanu.

Iterwa na virusi ikunze kuba mu mwanda w’umusarane, igafata uwariye cyangwa uwanyoye ibirimo iyo virusi.

Kimwe mu bimenyetso byayo ni ukugira ubumuga butunguranye bw’akaguru kamwe cyangwa yombi, akaboko kamwe cyagwa yombi.

Tamari Umukobwa ufite imyaka 60, avuga ko yayirwaje. Ati “Twarayirwajije, umwana iramumugaza asubira hasi akajya akambakamba kandi yari asigaye agenda. Twaramuvuje, amaze kubona umuti atangira kujya ashinga akaguru, ariko akabavu n’agatako twari twaratwawe. Yaje gukira, ariko ubu ni umugore ugicumbagira”.

Tamari avuga ko uyu mwana wabo yazize kuba atari yarakingiwe, bitewe n’uko bari batuye ahantu mu mashyamba.

Dr. Rosette Nahimana ushinzwe porogaramu yo gukingira mu ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) mu Rwanda, avuga ko iyi ndwara y’imbasa hari abayirwara ikabahitana, abandi ikabatera ubumuga buhoraho.

Ababyeyi barasabwa gukingiza abana babo inkingo nta na rumwe basimbutse
Ababyeyi barasabwa gukingiza abana babo inkingo nta na rumwe basimbutse

Ati “Ku bantu 200 bayanduye, umwe muri bo agira ubumuga buhoraho, abandi uko bavurwa ibimenyetso byayo bikagenda bigabanuka. Kandi hagati ya 5 n’10%, irabahitana biturutse ku kumugara imikaya yo mu buhumekero, bakananirwa guhumeka”.

Dr. Nahimana kandi avuga ko gukingira iyi ndwara ari yo nzira yo kuyirandura burundu, kuko itagira umuti.

Yongeraho ko imbaraga zashyizwe mu kuyikingira abana batoya zatumye abari bayirwaye baravuye ku bihumbi 350 ku isi hose mu mwaka w’1988, bagera ku bihumbi 33 mu mwaka wa 2018.

Naho Dr. Innocent Turate, umuyobozi mukuru ushinzwe gukumira indwara mu kigo gishinzwe ubuzima (RBC), avuga ko gukingira indwara bihendutse kurusha kuzivuza, akaba ari na yo mpamvu igice kinini cy’ingengo y’imari igenerwa RBC ikoreshwa muri porogaramu yo gukingira.

Gukingiza abana ni bwo buryo bwo kubarinda indwara zari kubahitana bakiri batoya cyangwa bagakurana ubumuga
Gukingiza abana ni bwo buryo bwo kubarinda indwara zari kubahitana bakiri batoya cyangwa bagakurana ubumuga

Agira ati “Iyo ubaze umubare w’abantu bakizwa n’uko bakingiwe ni munini cyane ugereranyije n’igiciro cy’urukingo bahabwa ubwarwo”.

Icyakora na none, kugeza ubu mu Rwanda abana batoya bakingizwa inkingo zose baracyari 93%. Ni na yo mpamvu ahamagarira ababyeyi kudasiba n’urukingo na rumwe, kuko ari bwo buryo bwiza bwo kwizera ubuzima buzira umuze ku bana babo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka