Indwara y’Igituntu yica abantu miliyoni 1.5 buri mwaka ku isi

Igituntu ni indwara iri mu zica abantu benshi ku isi ari yo mpamvu u Rwanda rwahagurukiye kukirwanya mu gukora ubukangurambaga mu baturage no kuzana imiti mishya ikivura.

Kuri uyu wa gatanu taliki 22 Werurwe 2019, u Rwanda rurizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya igituntu, igikorwa kiri bubere ku bitaro bya Remera-Rukoma mu Karere ka Kamonyi.

Uyu munsi ni uwo gukomeza gukangurira abaturage kwirinda igituntu kuko iyo ndwara yica abantu miliyoni 1.5 buri mwaka ku isi, ikibasira cyane cyane abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yari yarihaye intego yo kugabanya ubukana bw’igituntu kuva muri 2013 kugeza 2018, bukaba bwagera kuri 23%, ni ukuvuga bukava ku bantu 86/100,000 bukagera ku bantu 67/100,000.

Muri iyo ntego kandi harimo ko abapfa bagera kuri 37%, ni ukuvuga bakava ku bantu 10/100,000 bakagera kuri 6.3/100,000.

Dr Migambi Patrick ukuriye agashami ko kurwanya igituntu mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), avuga ko kugeza ubu izo ntego bazirengeje.

RBC ivuga ko hagati ya 2015 na 2016, abarwaye igituntu mu Rwanda bari 5763, abagera kuri 30% byabo bakaba barabarizwaga mu Mujyi wa Kigali.

Hatangiye gukoreshwa imiti mishya ivura igituntu

Kuva mu mwaka ushize, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangiye gukoresha imiti mishya ivura mu buryo bwihuse indwara y’igituntu.

Iyo miti ubu yagejejwe muri farumasi zose z’uturere, ikaba igenewe kuvura abana bari munsi y’imyaka 15 kandi batarengeje ibiro 25.

Iyo miti ni Rifampicin 75mg + Isoniazid 50mg + pyrazinamide 150mg, iyo igafatwa mu gihe cy’amezi abiri abanza, hanyuma umurwayi agakomeza na Rifampicin 75mg + Isoniazid 50mg mu mezi ane ya nyuma.

Kuvura igituntu bifata amezi ari hagati y’atandatu na 12 ku bafite ikidakaze, abo gikaze ubundi bikaba byarafataga amezi 20 ariko ubu akaba yaragabanutse aba icyenda.

Igituntu giterwa n’agakoko kitwa Basille de Koch kavumbuwe n’Umudage Dr Heinrich Hermann Robert Koch mu 1882, ari bwo hatangijwe uburyo bwo gusuzuma no kuvura iyo ndwara.

Ako gakoko kandurira mu mwuka ngo bikaba bigoye kukirinda, ari yo mpamvu abantu bakangurirwa kugira umuco wo kwipimisha buri gihe.

Ibimenyetso by’iyo ndwara akenshi ni inkorora imara igihe kirengeje ibyumweru bibiri, kugira umuriro mwinshi no kubira ibyuya byinshi mu buryo budasanzwe.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), rivuga ko igituntu kiza ku mwanya wa 10 mu ndwara zica abantu benshi ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ese nk’umunyamahanga uri mu Rwanda na we avurwa igituntu ku buntu? murakoze

Michelle yanditse ku itariki ya: 5-05-2019  →  Musubize

Indwara yica abantu kurusha izindi ni ijyanye na Cadio-vascular diseases (stroke/AVC,Heart attack,etc...) yica + 20 millions buri mwaka.Iya kabiri ni Cancer yica + 10 millions,cyane cyane Cancer y’igifu,amara,etc...Gusa tujye twibuka yuko mu isi nshya dusoma muli 2 petero 3 umurongo wa 13,indwara n’urupfu bizavaho nkuko ibyahishuwe 21 umurongo wa 4 havuga.Aho kubishidikanya cyangwa kubipinga,kora kugirango ubeho,ariko ubifatanye no gushaka imana,niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo iri hafi,izaza nyuma y’umunsi w’imperuka,ubwo Imana izakura mu isi abantu bose banga gukora ibyo idusaba.

gatera yanditse ku itariki ya: 22-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka