Imyumvire ikiri hasi ibangamiye abigeze guhura n’indwara zo mu mutwe

Umuryango Nyarwanda nturamenya guha agaciro umuntu wahuye n’ikibazo cyo kurwara inzwa zo mu mutwe, nk’uko bitangazwa n’intumwa ya Minisiteri y’ubuzima ivuga ko nta bufasha cyangwe ikizere bagirirwa.

Christeller Bwiza, ukora mu ishami rishinzwe gukurikirana abahuye n’ibibazo byo mu mutwe muri MINISANTE, avuga ko umuryango Nyarwanda ugifite imyumvire mike mu kwakira no gufasha abahuye n’ubumuga bwo mu mutwe.

Asanga gukorera bene aba bantu ubuvugizi ari igikorwa gishimishije kuko gishobora guhindura imyumvire y’abanyarwanda kuri ubu burwayi.

Umuryango NOUSPR- ubumuntu (National organization of users and survivors of psychiatry in Rwanda), wita ku bantu bigeze guhura n’indwara zo mu mutwe, usanga hakwiye kubaho ubuvugizi buhagije kugira ngo uwigeze kugira ubwo burwayi agire uburenganzira nk’abandi.

Uyu muryango uvuga ko hari aho ugisanga abagore bahuye n’ubu burwayi bagihabwa akato mu muryango Nyarwanda, ntibahabwe uburenganzira bwo kuba bakwifatira ibyemezo byabagirira akamaro.

Sam Badege umuyobozi wawo agira ati: “Dufite amatsinda y’abagore baboha uduseke bajya bitabira amarushanwa hano mu gihugu ndetse no hanze kandi bakazana umpamyabushobozi”.

Akomeza avuga ko umuntu ugaragaweho n’icyo kibazo adashobora guhabwa akazi, ntashobore gutorerwa kuyobora ikintu icyo ari cyo cyose, Nyamara ashobora kuvurwa agakira.

Umuryango NOUSPR-ubumuntu watangiye gukorera ubuvugizi abantu bigeze guhura n’ubumuga bwo mu mutwe bakaza gukira, guhera mu mwaka wa 2007, ufite abanyamuryano bibumbiye mu matsinda bagera kuri 300.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka