Imyiteguro yo gukingira abantu Covid-19 irarimbanyije – MINISANTE

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko iri mu myiteguro ya nyuma yo kunoza urutonde rw’ibyiciro by’abazakingirwa ku ikubitiro icyorezo cya Covid-19, bikazakorerwa hirya no hino mu gihugu, gukingira bikazatangira ku wa Gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021.

Imyiteguro yo gukingira abantu Covid-19 irarimbanyije hirya no hino mu gihugu
Imyiteguro yo gukingira abantu Covid-19 irarimbanyije hirya no hino mu gihugu

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda ku wa Gatatu tariki 3 Werurwe 2021, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yatangaje ko mu bantu bazahabwa urukingo ku ikubitiro barimo abakora mu nzego z’Ubuvuzi uhereye ku bajyanama b’Ubuzima mu midugudu, kugeza ku muganga mukuru wo mu bitaro bya Kaminuza, abantu bakuru bafite hejuru y’imyaka 65 n’abarwaye indwara zidakira.

Yagize ati “Tumaze iminsi dufatanya n’inzego z’ibanze mu kunoza urutonde rw’abo tuzaheraho dukingira. Barimo abakozi bo kwa muganga guhera ku mujyanama w’ubuzima kugeza ku muganga mukuru wo mu bitaro bya Kaminuza, ndetse n’abandi bakozi bo ku bigo nderabuzima n’Ibitaro. Kubona imyirondoro yabo biroroshye kuko n’ubundi aho basanzwe bakorera hazwi. Urutonde rwabo rwamaze kunozwa”.

Ati “Abandi ni abafite indwara karande (zidakira) nka Kanseri, Diyabete, Umuvuduko w’amaraso ukabije n’izindi. Aba bakunze kwivuriza kwa muganga kenshi, ku buryo no kubatumaho bamenyeshwa ko baza kwikingiza byoroshye. Abandi ni abantu bafite hejuru y’imyaka 65 baba abarwaye indwara zidakira cyangwa se batanazirwaye, iki ni cyiciro turimo gukurikiranira hafi dufatanyije n’inzego z’ibanze, kugira ngo igihe nikigera bazahamagarwe bakingirwe”.

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko Leta iri gukora ibishoboka byose ngo nibura mu mwaka wa 2022, Abanyarwanda bari hejuru ya 60% bazabe bamaze gukingirwa. Kuba ibi byiciro aribyo bigiye gutangirirwaho, ngo si uko abandi bibagiranye.

Yagize ati “Duhereye kuri ibi byiciro kuko aribo bafite ibyago byo kuba bakwandura Covid-19 byihuse ndetse ikaba yanabazahaza kurusha abandi mu gihe baba bagize ibyago byo kuyandura. Abantu tubakangurira gutegereza bihanganye, kuko igihe kizagera tukagera ku byiciro byose uhereye ku bafite hejuru y’imyaka 18”.

Kuva umuntu wa mbere agaragayeho ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda muri Werurwe 2020, ubu hamaze kwandura abasaga ibihumbi 19, umubare munini wabo ni abafite hejuru y’imyaka 40.

Mu bashegeshwe na yo bakajya mu bitaro ndetse bamwe bakanapfa, benshi ni abari hejuru y’imyaka 50, kandi umubare munini wabo ni abari basanganywe indwara zirimo n’izidakira.

Minisitiri Dr Ngamije yagize ati “Murabizi neza ko uko umuntu akura, ni nako agira ibyago bwo kuba yarwara indwara yaba Kanseri, Umuvuduko w’amaraso ukabije, Diyabete, indwara zo mu myanya y’ubuhumekero, Umubyibuho ukabije n’izindi. Iyo hiyongereyeho na Covid-19 uwo muntu aba afite ibyago byinshi byo gupfa birengeje iby’umuntu wo mu kigero cy’imyaka yo hasi nka 20 cyangwa 25 usanganwe imwe muri izo ndwara. Niyo mpamvu rero turi guhera kuri abo bantu”.

Yongeraho ko gukingira n’abakora mu nzego z’ubuvuzi uretse kuba ari mu rwego rwo kubarinda ibyago byo kwandura icyo cyorezo, ari n’uburyo bwo kuzirikana akazi bakora katoroshye.

Biteganyijwe ko buri muntu mu barebwa na gahunda yo gukingirwa, azajya agana Ikigo nderabuzima kimwegereye mu gihe cyabimumenyesheje kuri telefoni. Minisiteri y’Ubuzima, yibutsa abaturage bose ko gukingirwa Covid-19 bidakuraho amabwiriza yo kuyirinda yaba gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa, guhana intera n’ibindi.

Ku wa Gatatu tariki 3 Werurwe 2021, u Rwanda rwatangiye kwakira inkingo za Covid-19 binyuze muri gahunda ya Covax y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).

Izo nkingo ni izo mu bwoko bwa AstraZeneca zageze i Kigali mu masaha ya mu gitondo mu gihe ikindi cyiciro cy’izo mu bwoko bwa Pfizer gitegerejwe mu masaha y’umugoroba wo kuwa Gatatu n’ubundi.

Minisiteri y’Ubuzima ikaba itangaza ko zose nizimara kuhagera, igikurikiraho ari uguhita harebwa uko zitangira gukwirakwizwa mu bitaro byo mu gihugu kugira ngo igikorwa cyo gukingira giteganyijwe ku wa Gatanu tariki 5 Werurwe 2021 kizahite gitangira.

Dore uko u Rwanda rwakiriye inkingo za Astrazeneca kuri uyu wa Gatatu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ko mu makuru yaciye kuri RBA na TVR bavuze ko mubazakingirwa harimo abazatangwa n’ibigo nderabuzima, *abivuriza mu mavuriro yigenga bazakingirwa gute kandi bujuje ibishingirwaho*?

HategekabAugustin yanditse ku itariki ya: 4-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka