Imyiteguro yo guhangana na Ebola igeze kuri 84% - Kagame

Perezida Paul Kagame wa Repubulika y’u Rwanda aravuga ko imyiteguro yo guhangana na Ebola yavuze kuri 55% muri Gicurasi 2018 igera kuri 84% muri Mutarama 2019.

Aha hari mu myitozo yo guhangana na Ebola yabereye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe
Aha hari mu myitozo yo guhangana na Ebola yabereye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe

Perezida Kagame yavuze ibi kuri uyu wa gatanu tariki 15 Gashyantare 2019, I Munich mu Budage, ubwo yari mu nama ku bibazo by’ubuzima bikomeje kugenda bigorana mu bihugu birimo amakimbirane.

Yagize ati “Dukwiye gutekereza cyane ku isano iri hagati y’amakimbirane n’ibyorezo. Nk’uko byanagaragajwe, tukareba uko imbaraga ziva hanze zakunganira imbaraga z’imbere mu gihugu mbese abantu bagakorera hamwe. Byagaragaye ko ibyo byagirira akamaro buri wese”.

Perezida Kagame yatanze urugero ku cyorezo cya Ebola cyazengereje cyane Afurika y’Uburengerazuba, nyamara uko bimeze ubu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), abantu barabashije gutuma kidakwirkwira byihuse, n’ubwo hari umutekano muke.

Yagize ati “Itandukaniro rimwe rihari ni uko abaganga n’abandi babafasha muri DRC bari basanzwe bafite ubunararibonye mu gupima no gutuma icyorezo kidakwirakwira kandi byagaragaye ko bakorana neza n’abaturage.”.

Yakomeje agaragaza uburyo muri Afurika y’Uburengerazuba icyorezo cya Ebola cyahamaze amezi nta muntu ukizi, ndetse n’amakuru atanzwe n’abakora mu by’ubuganga ntahite yakirwa nk’ukuri bigatuma icyorezo cyihuta. Ati “nk’ingaruka y’ibyo byose, amafaranga yakoreshejwe yageze mu ma miliyari”.

Perezida Kagame wari watumiwe muri iyi nama yabereye mu mugi wa Munich mu Budage, yavuze ko ikizere, ukuvugana ndetse no kugira imibare y’ukuri ari ingenzi cyane kugirango inzego z’ubuzima zibashe gutabara kandi bitange umusaruro.

Perezida Kagame yagaragarije abitabiriye iyi nama ko mu Rwanda dufite abajyanama b’ubuzima bagera ku bihumbi 60, mu bice byose by’igihugu. Ibi bituma minisiteri y’Ubuzima ibasha gukusanya amakuru y’ubuzima ku ndwara zigera kuri 27 buri munsi hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gukusanya amakuru ku byorezo buzwi nka eISDR.

Kubirebana n’icyorezo kiri muri DRC, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwarushijeho gukaza imyiteguro, aho imyiteguro yavuze ku kigero cya 55% muri Gicurasi 2018 kikagera kuri 84% muri Mutarama 2019 nk’uko byemejwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima WHO.

Bimwe mu bikorwa muri iyi myiteguro, ni ugukora nk’aho ikibazo cyahageze maze abantu bagatabara, aho inzego nyinshi ziba zahuye harimo n’iz’umutekano kugirango nazo zitegure uko zataba igihe zatabazwa.

Kaminuza y’u Rwanda ifite gahunda yo kwitoreza aho ikibazo cyabera, ibyo byose bikagaragaza ko icyorezo cyatera mu bantu, mu matungo cyangwa mu bihingwa cyahita gifatirwa ingamba byihuse.

Yashoje ijambo rye agaragaza kandi ko u Rwanda rukora ibi byose mu bushobozi bwarwo buciriritse rufatanyije n’abafatanyabikorwa barimo ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima n’abandi, bityo igihugu kikaba cyiteguye kuba cyahangana n’icyorezo icyo ari cyo cyose kandi mu gihe gikwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka