Imwe mu mirenge yo mu Ntara y’Amajyepfo yashyizwe muri Guma mu rugo

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Mata 2021, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yasohoye urutonde rw’imirenge yo muri tumwe mu turere tw’Intara y’Amajyepfo ijya muri Gahunda ya Guma mu rugo, guhera ku wa Gatatu tariki 7 Mata 2021.

MINALOC ivuga ko icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’isuzuma ku bwandu bwa Covid-19, ryakozwe n’inzego z’ubuzima n’izindi zibishinzwe.

Gahunda ya Guma mu rugo muri iyo mirenge ndetse n’izindi ngamba zatangajwe, bizamara igihe cy’ibyumweru bitatu (3).

Imirenge yashyizwe muri Guma mu rugo ni uwa Ruhashya na Rwaniro mu Karere ka Huye, Umurenge wa Gikonko, Kansi na Mamba mu Karere ka Gisagara n’uwa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

covid 19 iri kuzanwa nabanyenyanza baza gucururiza mwisoko rya rugogwe mumurenge waruhashya mukarere ka huye, murakoze?

kwizera olivier yanditse ku itariki ya: 27-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka