Impamvu zitera kugira ibitsina bibiri (Ikinyabibiri)

Kenshi abantu bumva ijambo ikinyabibiri, ariko bamwe ntibasobanukirwa niba bibaho cyangwa niba bitabaho.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Dr Mutesa Leon, impuguke mu mikorere y’uturemangingo, yasobanuye ikinyabibibiri, icyo ari cyo, ikibitera, ibyiciro byabyo anatanga ihumure ko bishobora gukosorwa.

Dr Mutesa ati “ibinyabibiri ni ijambo Abanyarwanda dukoresha cyane ariko ni indwara zihari ariko zitaramenyerwa. Babyita gutyo ariko ntiturabona neza amagambo abisobanuye ariko mu cyongereza ni disorder of sexual development cyangwa genital ambiguous.

Hari koko abo dusuzuma tugasanga bafite ibitsina bibiri ariko si ko biba biri. Dutanze nk’urugero hari ubwo aba afite igitsina cy’abagabo, akagira n’akandi kantu k’akenge katifunze neza (hypospadias) ugasanga abantu baravuga ko ari igitsina cya kabiri cy’abagore cyiyongereye kuri cya kindi cy’abagabo.|”

Dr Mutesa yakomeje asobanura ibyiciro by’ibinyabibiri, avuga ko ari byinshi ariko iby’ingenzi bakunze guhura nabyo ari ibi.

Ati “Hari abo bafata nk’aho ari abakobwa ariko yamara gukura ntagire ibimenyetso by’abakobwa (nta mabere, nta mihango,…), Hari abandi bakura ari abahungu ariko yamara kugera mu bugimbi cyangwa ubwangavu agatangira kumera amabere n’ibindi biranga abakobwa, Hakaba rero n’abakura ari abahungu inyuma ku mubiri ariko wafata ibizami ugasanga afite nyababyeyi cyangwa intanga ngore, cyangwa se uwo wabonaga ko ari umukobwa wamusuzuma ugasanga afite udusabo tw’intanga ngabo, n’ibindi.”

Umuntu ashobora kwibaza uko bigenda kugira ngo uri muri ibyo byiciro by’ibinyabibiri hamenyekane igitsina cye nyacyo.

Dr Mutesa yabisobanuye avuga ko bisaba ko hakorwa ikizamini cya genetic, cyerekana neza igitsina cye nyacyo bihereye ku kutunyangingo tw’ibanze tugize muntu.

Asobanura impamvu nyamukuru zitera umuntu kuba ikinyabibiri, Dr Mutesa agira ati “kuba harabayeho impanuka igihe cyo gusama uwo muntu wavutse ari ikinyabibiri, aho uturemangingo tumwe tuza dufite ibice bituzuye ku babyeyi, bishobora guterwa n’ihererekanya ry’ubwo busembwa mu muryango (heredite), cyangwa se bigaterwa n’imisemburo idakorwa ku kigero gikwiriye.

Iyo bitahuwe kare, umuntu afite ubusembwa bw’ibinyabibiri bishobora gukosorwa.

Dr Mutesa abisobanura agira ati “urugero nka ka kenge gafatwa nk’aho ari igitsina kiyongera ku cy’umuhungu karafungwa, akongerwa imisemburo y’abahungu, hahandi umuhungu aba afite nyababyeyi igakurwamo kugira ngo idakomeza kumuteza ibibazo, ufite amabere agakurwaho, bityo bityo. Gusa tubanza kubahitishamo icyo bifuza kubacyo, ariko akenshi bakunze guhitamo icyo bakuze kwitwa mu muryango.”

Ubu busembwa bw’ibinyabibiri ngo si byiza ko ubufite yabuhisha kuko iyo budakosowe bushobora gutera izindi ngaruka zirimo ubugumba, kutiyakira mu muryango, gutereranwa, n’ibindi.

Ikindi ngo si byiza guha akato abo byagaragayeho ahubwo ibyiza ni ukubafasha kwivuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri hashwimwe abagaga bize gukosora ubwo busebwa kand nabo bajye babaha amashimwe kuko nabahanga

indara sing yanditse ku itariki ya: 2-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka