Imiryango irasabwa kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe

Abahanga bavuga ko mu bantu batanu bari hamwe, umwe muri bo aba arwaye agahinda gakabije, ibyo bikerekana ko umuntu atirinze mu gihe bishoboka, ashobora guhura n’uburwayi bwo mu mutwe, bityo abagize imiryango bagasabwa kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe aho kubatererana.

Umuntu umwe muri batatu bari hamwe ngo aba afite agahinda gakabije
Umuntu umwe muri batatu bari hamwe ngo aba afite agahinda gakabije

Uwayezu Yvonne wivurije mu bitaro bya Caraes Ndera mu gihe cy’imyaka itanu akaba yarorohewe, avuga ko akato umuntu ku giti cye ariwe ukiha iyo yanze gufata umuti, kandi nyamara iyo ushaka gukira uburwayi bwo mu mutwe ugira inshuti imiti, kuko iyo uyifashe neza ukira.

Ni kenshi havugwa ubukangurambaga busaba kudaha akato abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe, kuko iyo umuntu yorohewe abasha gusubira mu buzima busanzwe ndetse akaniteza imbere.

Ubwo yadusangizaga imbogamizi zikomeye abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe bahura nazo, Uwayezu yashingiye ku kato bahabwa, ariko asobanura ko umurwayi ku giti cye ashobora kubigiramo uruhare.

Ati “Akato ni imbogamizi ariko agakomeye umuntu niwe ukiha. Iyo wanze kunywa imiti uba urimo kwihemukira, nkanjye ubu imiti nayigize inshuti. Buriya iyo unyoye imiti neza urakira, iyo wanze imiti uraremba abantu nabo bakaboneraho kuguha akato”

Avuga ko umurwayi wese iyo arwaye afata imiti kugira ngo abashe gukira, uburwayi bwo mu mutwe rero ni uburwayi nk’ubundi, iyo urwaye sida, diyabete, umutima, ubana nabyo kandi ugafata imiti buri munsi, ukiyitaho ugakomeza ubuzima nk’abandi.

Aboneraho gushishikariza abantu gusenga kuko Imana ariyo byose ndetse no kwiyakira bagafata imiti neza.

Ni mu gihe sosiyete nyarwanda avuga ko nta muntu ukwiriye guseka cyangwa guha akato umurwayi wo mu mutwe, kuko ntawe umenya ejo he.

Ati “Mu bushakashatsi bwakozwe, abantu batanu bateraniye hamwe n’uko umwe muri bo aba arwaye indwara ya Depression cyangwa kwiheba, rero ntibikwiye ko uha umuntu akato ngo yarwaye mu mutwe, kuko buri wese ni umukandida kuri ubwo burwayi”.

Umuforomo mu bitaro bya Caraes Ndera, Ndayisenga Theoneste, asaba Abanyarwanda muri rusange kwirinda.

Ati “Abanyarwanda bakwiye kwirinda muri rusange ibiyobyabwenge, amakimbirane, inzoga zikabije, kuko biri mu byiganje muri iyi minsi bitera indwara zo mu mutwe, naho mu gihe umurwayi yarwaye agafata imiti neza. Umuryango nawo ukamwakira ukamufasha gusubira mu buzima bwa mbere y’uko arwara, kuko iyo bitabaye bituma aremba kurushaho, ubushobozi yari afite bukarushaho gutakara”.

Umunyamakuru wa Kigali Today, Umukazana Germaine aganira na Ndayisenga Theoneste, umuforomo muri Caraes Ndera
Umunyamakuru wa Kigali Today, Umukazana Germaine aganira na Ndayisenga Theoneste, umuforomo muri Caraes Ndera

Uwayezu Yvonne w’imyaka 38, avuga ko uburwayi yabutewe n’ingaruka za Jenocide no kuba barireraga nyuma y’uko nyina basigaranye apfuye, bagasigara ari abana batanu bagomba kwirwanaho.

Uwayezu kuri ubu ufata imiti ya buri munsi, yishakiye imirmo aho atanga ubutumwa mu ndirimbo zijyanye n’ubuzima bw’uburwayi bwo mu mutwe, ndetse akiteza imbere afasha bagenzi be kugira ngo nabo babashe kwiyakira, bazabashe gusubira mu buzima busanzwe.

Kurikira ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka