Imidido ni indwara ikira mu gihe itangiye kuvurwa kare

Mu 2012, Mukantoni Donatile utuye mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’ Amajyaruguru yatangiye kurwara indwara idasanzwe ku maguru no ku birenge, indwara ngo atari yarigeze arwara kuva mu buto bwe.

Bitangira ngo yumvaga biryaryata bikamusaba kwishimagura cyane, nyuma uruhu rutangira gusa n’urwiyasa kubera kurushima cyane kandi ku buryo buhoraho.Nyuma y’imyaka itatu, hatangiye kuzamo ububabare mu birenge n’amaguru.

Mukantoni ubu ufite imyaka 52 y’amavuko yagize ati “Byatangiye ari uruhu ruryaryata bisanzwe, nibwira ko ari uburwayi budakomeye, ariko si ko byagenze ahubwo bwakomeje kwiyongera”.

Uwo mubyeyi w’abana umunani (8), yavuze uko kwishimagura ku ruhu byakomeza kwiyongera byageze aho atangira gucika ibisebe ku maguru binini kandi bibabaza cyane.

Yagize ati, “ Nagiye kwivuze mu bigo nderabuzima, ariko imiti bampaga, ntacyo yagabanyije ku burwayi bwanjye, ahubwo bwariyongereye. Kubera amaguru sinashoboraga kujya mu murima guhinga uko bisanzwe, nahoraga mu rugo ndi kumwe n’abana banjye 6 bavuye mu ishuri kuko ntari ngishoboye kubabonera amafaranga y’ishuri. Babiri muri bo ni b bakomeje, umwe ari mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, mu gihe undi ari mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.”

Yongeyeho ati “Umugabo wanjye yakomeje ibikorwa byo guhinga , ashobora kubona amafaranga yo kurihira ishuri abo bana babiri gusa no gushaka ibyo kurya mu rugo. Njyewe kubera ibesebe binuka sinashoboraga kugira aho njya nagumaga mu rugo.”

Mukantoni avuga ko yabayeho ubuzima bwo gusuzugurwa, agafatwa nk’uteye isni mu bantu, kugeza ubwo ubukangurambaga bw’umuryango mpuzamahanga witwa ‘HASA’ (Heart and Sole Africa) mu 2019.

HASA ni umuryanga mpuzamahanga utegamiye kuri Leta washinzwe mu 2009, ushinzwe n’umuganga w’Umunyamerika witwa Tonya Huston mu rwego rwo gukemura ibibazo by’indwara zisa n’izititabwaho cyane (Neglected Tropical Diseases) mu Rwanda.

Mukantoni ati, “Abantu bo mu muryango wanjye bambwiye ‘HASA’ ko ivura indwara nyinshi zatandukanye, hanyuma banjyana aho ikorera, mpageze abaganga bambwira indwara ndwaye ari ‘imidido’ kandi ko yamaze kurengerana ku buryo itaba ikivuwe ngo ikire kuko yamaze igihe itaratangira kuvurwa, ariko ko bampa imiti ituma amaguru abyimbuka.”

Ubu ngo guhera mu 2019, ahabwa imiti ijyanye n’ubwo burwayi bwe, kandi yumva yoroherwa, hari n’amasogisi n’inkweto bamuhaye yambara, ku buryo ubu ngo yatangiye no gusubira mu murima nubwo bikiri gake gake. Ariko ngo afite icyizere ko azagenda akira akagera aho asubira mu murima agahinga neza nk’uko byahoze mbere yo kurwara mu 2012.

Mukantoni ni umwe mu barwayi bafite ubwo burwayi ubundi ngo bwitwa ‘podoconiosis’ mu Rwanda bita imidido, burangwa ahanini no kubyamba amaguru cyane ndetse n’ibirenge, bikaba bivugwa biterwa cyane cyane kumara igihe kirekire umuntu akandagira mu butaka bw’ibirunga bukize cyane ku byitwa ‘silica’ kandi atambaye inkweto.

Ku wa mberer tarikii 31 Gicurasi, Kaminuza (UR) yatangije ubushakashatsi buzamara imyaka itatu, bukaba bufite agaciro nk’Amapawundi Miliyoni eshatu n’igice (£3.5million). Ubwo bushakashatsi buziga ku ngaruka zishobora guterwa no kutitabwaho kw’abarwaye imidido.

Uwo mushinga w’ubushakashatsi utangijwe nyuma y’uko ‘Lancet Global Health’ mu 2019, yatangaje ko mu Rwanda hari abantu bagera ku 6.429 bafite uburwayi bw’imidido.

Uburwayi bw’imidido butuma ubufite ngo ahabwa akato, ugusanga arasa n’unenwa mu muryango, ibyo bigatuma umurwayi nawe agera aho akigunga, ntajye agera aho abandi bari kuko aba yumva ateye isoni.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda Alexandre Lyambabaje, yagize ati, “ Ubwo bushakashatsi tibutegerejweho kuzagira akamar ka bwarwaye imidido gusa, ahubwo buzakora no ku hantu baba, harwanywa akato bahabwa, gusuzugurwa kuko bibababaza.”

Abashakashatsi bagaragaje ko indwara y’imidido yiganje cyane mu turere twa Musanze na Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, muri Nyamasheke na Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba ndetse na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.

Nyuma y’uwo mubare uvugwa w’abarwaye indwara y’imidido mu Rwanda, hari ibitaro bimwe byitwa ‘Heart and Sole Africa (HASA)’ biherereye mu Karere ka Musanze bikora akazi ko gushakisha abarwayi imidido hirya no hino mu gihugu ndetse no kubavura nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi wabyo Dukuzimana Marie Josée.

Yagize ati, “Muri iki gihe dufite abarwaye imidido bagera kuri 500 barimo kuvurwa, uwo ni umubare muti cyane ugereranyije n’umubare w’abarwaye imidido mu gihugu muri rusange. Usanga abarwaye imidido baratereranywe, barahawe akato, bahezwa mu mazu kuko abantu bfata indwara y’imidido nk’indwara iteye isoni. Kuvura ni ubuntu, ariko n’ubundi usanga abarwayi benshi batitabira kuza kwivuza kubera akato bahabwa, bamwe bagafungiranwa mu mazu kubera uburwayi bwabo, kugira ngo tubabone dukora ubukangurambaga mu nsengero, mu mashuri n’ahandi hahurira abantu benshi”.

Dukuzimana yavuze ko bishoboka gukumira imidido umuntu anywa amazi meza, akoga ibirenge neza n’amazi meza n’isabune ndetse akambara n’ikweto ku buryo buhoraho.

Yagize ati, “ Imidido iravurwa igakira iyo itangiye kuvurwa hakiri kare, gusa iyo yamaze kurengerana ntikunze gukira kandi ijyana no gutera ubumuga bw’igihe kirekire”.

Dukuzimana yavuze ko iyo imidido yamaze kurengerana, itavurwa ngo ikire burundu, ariko imiti ifasha mu kubyimbura amaguru n’ibirenge, iyo umurwayi yabyimbutse amaguru n’ibirenge, aba ahobora kongera kwambara inkweto, ngo akaba yajya mu kazi ke cyangwa se kwiga.

Dr. Richard Kalisa, uzayobora ubwo bushakashatsi bwatangijwe na Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko mu bushakashatsi buzakorwa hazabamo kuvugisha abarwaye imidido, kubabaza uko babona uburwayi bwabo, gusesengura ibyo baganiriye n’abarwayi n’ibindi.

Dr Kalisa yagize ati,“ Intego y’ubushakashatsi si ukuvura, ahubwo ni ugukoresha siyansi mu guca akato muri baturage. Abarwaye iyo ndwara bayimarana imyaka, ni indwara itangirana n’igipimo cy’ubushyuhe kiri hejuru, kugira uruhu ruryaryata ku birenge, kumva umuntu ameze nk’urimo gushya mu birenge ndetse n’igice cyo hasi cy’amaguru.”

Dr. Kalisa yavuze ko uko umurwayi w’imidido ayimarana igihe, bigera aho amaguru abyimba ndetse n’ibirenge, hakaba nubwo amano acika bitewe n’ibisebe biba biri ku birenge.

Muri iryo tsinda ry’abazakora ubwo bushakashatsi hari abanyeshuri babiri barimo gukurikirana amasomo yabo yo ku rwego rwa ‘Ph.D.’ mu by’ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda, babifashijwemo n’abarimu b’Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga baherereye mu Bwongereza.

Mu rwego rwo guca burundu indwara y’imidido, u Rwanda rwakoresheje imbaraga nyinshi, hashyirwaho ibigoi nderabuzima cumi na kimwe bigamije kuba byaciye iyo ndwara bitarenze umwaka wa 2024. Ibyo bigo nderabuzima byubatswe mu Turere twa Nyamasheke, Musanze, Gicumbi, Rusizi, Gisagara, Karongi.

Nk’uko Dr. Kalisa abivuga, ikibazo cyo guca burundu indwara y’imidido, biteganyijwe ko kizaganirwaho mu nama izahuza Abakuru ba za Guverinoma n’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM 2021) yimuriwe ku matariki ataratangazwa kubera icyorezo cya Covid-19.

Gahunda y’u Rwanda yo guca burundu indwara y’imidido ngo izagerwaho binyuze mu bufatanye bw’inzego zitandukanye, harimo n’abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nange mfite ikibazo cyo kubyimba amaguru 0781821084

Nyirabagenzi yanditse ku itariki ya: 25-01-2023  →  Musubize

Murakoze kutuganiriza ku ndwara y,imidido
Twifuza ko mwaduha address yaho umuntu yayivuriza imusanze
Cyane tel

Alain yanditse ku itariki ya: 31-07-2022  →  Musubize

Nababona he ko nabyimbye amaguru nkaba nkeneye kwivuza?murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 16-10-2021  →  Musubize

Nababona he ko nabyimbye amaguru nkaba nkeneye kwivuza?murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 16-10-2021  →  Musubize

yooo ese iyindwara irakira mwampa numero zababantu ba yivura ko mfite umudamu wajye utagiye gufatwa akazajya kubareba

`mbonyumugenzi.jeandeDieu yanditse ku itariki ya: 13-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka