Indwara ya Malaria irangwa n’ibimenyetso birimo kugira umuriro mwinshi, kubabara umutwe, ingingo rimwe na rimwe hakaziramo gucibwamo. Iyo hashize iminsi itatu umuntu afashwe n’iyi ndwara, hatagize igikorwa ngo ivurwe kandi neza, ishobora gutera uburwayi bukomeye ikaba yahitana n’ubuzima bw’umuntu.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko hari Uturere bamaze iminsi bigaragara ko iyi ndwara yiyongereye ku buryo butari busanzwe.
Ati “Hari Akarere ka Gasabo, Kicukiro, Bugesera, Gisagara na Nyamagabe, usanga imibare mu mezi ashize yaragiye izamuka. Twasanze imibu ubwayo kubera kuyirukana mu mazu hagenda haterwamo imiti, ndetse n’abantu bagenda bamenya umuco wo kurara mu nzitiramubu, iyo bikozwe igihe kirekire, imibu na yo ubwayo itangira guhindura imyitwarire.”
Arongera ati “Twamaze kubona ko imibu isigaye iruma abantu hakiri kare mbere y’uko bajya no muri ayo mazu, bigatuma n’ubwo burwayi babugira kandi mu nzu yarahateye umuti cyangwa afitemo n’iyo nzitiramubu, nubwo atari benshi barara mu nzitiramubu, turaboneraho nabo kubashishikariza kurara mu nzitiramubu nubwo atari bwo buryo bwonyine bwo kwirinda Malaria.”
Kimwe mu birimo gutiza umurindi indwara ya Malaria ni uko ahantu hororokera imibu hagenda hiyongera, harimo aharimo kubakwa hafi y’ingo, ahaba haretse amazi, mu bimene by’amacupa, ibicuma n’ibindi byose bishobora kureka amazi, bigatuma imibu ihatera amagi, hakavamo iyindi itera abantu uburwayi.
Abantu barasabwa kutemera ko hafi y’ingo zabo hari ikintu cyose kijyanye n’amazi kihareka nkuko Dr. Sabin Nsanzimana abisobanura.
Ati “Kabone n’iyo yaba ari agafuniko k’icupa, wari uzi ko muri kariya gafuniko k’icupa iri tunywesha ibinyobwa bitandukanye, gashobora kujyamo imibu ibihumbi bibiri igihe karimo amazi kararetse cyangwa karatakaye mu busitani bwawe, ibaze noneho ahantu hari amazi menshi, ahahingwa mu buryo butandukanye, kuko uko iterambere riza niko imibu ibona ahantu henshi ishobora kuruhukira, tugire icyo dukora dufatanyije.”
Gutunganya aho hantu hose umuntu yanga ko hari amazi arekwamo, hagatemwa ibihuru aho bigaragara, ni kimwe mu bintu bikomeye cyane bishobora gufasha mu kurwanya indwara ya Malaria.
Ikindi ni uko abantu bose biyumviseho ibimenyetso byavuzwe basabwa kwihutira kujya kwa muganga, kubera ko indwara ya Malaria ivurwa igakira kuko MINISANTE hari indi miti mishya yazanye ifasha kuyivura mu rwego rwo kwirinda ko habaho ubudahangarwa ku yari isanzwe ikoreshwa.
Mu rwego rwo gukomeza guhangana no kwirinda iyi ndwara MINISANTE ikomeje kongerera abajyanama b’ubuzima ubushobozi n’ibikoresho kugira ngo bakomeze bafashe mu kuyivura nkuko bagiye babikora mu myaka yashize igasa nk’aho icitse.
Imibare itangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), yerekana ko abarwayi ba malariya ku Isi bavuye kuri miliyoni 232 mu 2019 bakagera kuri miliyoni 247 mu mwaka wa 2021, ndetse n’imfu zikagera ku 619 000 zivuye ku 400 000.
Nubwo iyo mibare yiyongereye ku rwego mpuzamahanga mu Rwanda ho yagiye igabanyuka, aho ubushakashatsi bwagaragaje ko mu myaka irenga itandatu ishize ingamba zo kurwanya no kwirinda Malariya zashyizweho na Leta n’abafatanyabikorwa bayo zatumye igabanyuka ku kigero kiri hafi 90%.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abarwayi ba malariya bavuye kuri 4 800 000 mu mwaka wa 2016 bakagera ku 998 000 mu 2022.
Inzego z’ubuzima zitangaza ko umubu w’ingore (anophele femelle) ukwirakwiza indwara ya malariya wororokera mu mazi, ari na yo mpamvu ari ingenzi cyane kwirinda ko amazi yagira aho areka mu ngo z’abaturage ndetse ari na ko ibikorwa byo kubungabuga iterambere bigerwaho.
Iyo uyu mubu w’ingore urumye umuntu urwaye malariya, umunyunyuza amaraso wifashisha mu kurera amagi akurira mu nda yawo hanyuma agaterwa mu bishanga, mu mazi menshi, mu binogo n’ahandi hantu hose haboneka amazi ari ahafunguye.
Mu gihe wa mubu ushaka amaraso yo kurera amagi yawo ukaruma umuntu wanduye udukoko dutera malariya (plasmodium), uratugendana. Nyuma y’iminsi 10 na 14, twa dukoko tuba twamaze gukurira mu mubu udukwirakwiza mu bandi bantu bazima.
Abahanga mu buvuzi bavuga ko twa dukoko twinjiye mu muntu muzima duhita twerekeza mu mwijima ari na ho twororokera, twasubira mu maraso tukinjira mu nsoro zitukura (globule rouge) zigasandara ari na bwo umuntu atangira kugaragaza ibimenyetso by’uko yarwaye malariya.
“Malaria hari Uturere tumaze iminsi tubona ko yiyongereye. Hari Akarere ka Gasabo, Kicukiro, Bugesera, Gisagara na Nyamagabe, usanga imibare mu mezi ashize yaragiye izamuka. Twasanze imibu ubwayo kubera kuyirukana mu mazu hagenda haterwamo imiti, ndetse n’abantu bagenda bamenya… pic.twitter.com/YikBwqZOlJ
— Kigali Today (@kigalitoday) January 4, 2025
Ohereza igitekerezo
|
Inzitiramibu zitangwa mbona zidafite ubuziranenge cyangwa zigorana mugukoreshwa,harebwa uko hatangwa inzitiramibu y’uruziga naho mpande enye ni izo kuzirika inkoko.