Imibare y’abandura Covid-19 iragenda izamuka, abantu batangiye kudohoka - MINISANTE

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, yatangaje ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari cyaragabanutse cyane mu mezi nk’ane ashize, ubu ngo cyatangiye kwiyongera kubera kudohoka kw’abantu muri iyi minsi.

Dr Tharcisse Mpunga, Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE
Dr Tharcisse Mpunga, Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE

Dr Mpunga yatanze ikiganiro kuri RBA ku mugoroba wo ku wa Mbere agira ati "Muri uku kwezi kwa Gatandatu imibare iragenda izamuka, aho ubona abantu 20, 15, hari n’igihe twageze kuri 55 banduye Covid-19 ku munsi".

Ati "Urabona cyane cyane ko byiganje muri Kigali, bivuze ko abantu batangiye kuduhoka, kandi bishobora gutuma imibare ikomeza kuzamuka, ikazamuka mu gihe kibi kuko turimo kwakira abashyitsi benshi. Bisaba kubyitwararika kugira ngo tutagira ubwandu bwinshi, twandure, twanduze n’abatugana".

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE avuga ko hari abantu batumvise neza ibijyanye no kutambara agapfukamunwa, kuko ngo n’ubwo atari itegeko, bivuze ko umuntu atakambara ahantu hafunganye.

Asaba Abaturarwanda kwirinda no kurinda abashyitsi kugira ngo batazasubira iwabo barwaye, nyamara ngo baraje ari bazima.

Dr Mpunga avuga ko hari ingamba zitandukanye zo kuzajya bapima uburwayi bwa Covid-19 ku mahoteli n’ahandi inama zizajya zibera, kugira ngo bakurikirane kandi bite kuri buri muntu uzaza muri iriya nama ya CHOGM.

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE asaba Abaturarwanda gukomeza gahunda yo kwikingiza Covid-19, bafata inkingo zose kugera ku rushimangira.

Yongeraho ko hari abangavu n’ingimbi benshi (bafite imyaka 12-17) ngo batikingije, bakaba biganje mu turere twa Musanze, Rusizi, Kamonyi, Rubavu, Nyagatare na Ngoma.

Dr Mpunga avuga ko MINISANTE yashyizeho gahunda yo kugera hafi y’aho abo bana batuye, kugira ngo imenye impamvu batakingiwe hamwe no kubafasha gukingirwa.

Uwo muyobozi asaba ababyeyi kwitabira gufasha abana babo gukingirwa muri iki cyumweru, mu rwego rwo gukumira izamuka ry’imibare y’abandura Covid-19 ryatangiye kugaragara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

agapfukunwa kagombye kugumaho kugeza ubwo hataboneka umurwayi numve ibaze umwe urwaye muli KBC cyangwa RITCO KBS nizindi ama Coaster asigeye agenda atsindagiye birakwiye ko ahantu nkaho kaba itegeko munsengero no mumasoko

lg yanditse ku itariki ya: 14-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka