
Byatangajwe n’abahagarariye umushinga ICAP wa Kaminuza ya Columbia muri Amerika ukorana n’u Rwanda muri gahunda zitandukanye zo kwita ku buzima.
Kuva mu mwaka wa 2015 imibare yakomeje kuvugwa y’abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu Rwanda ni 3%.
Ubushakashatsi bwiswe (Rwanda Population Based HIV Impact Assessment, RPHIA) bwa ICAP na Ministeri y’Ubuzima, bwatangijwe mu kwezi k’Ukwakira 2018, buzatangazwa mu kwezi kwa Kamena k’uyu mwaka.
Umukozi wa ICAP-Rwanda ushinzwe gutangazama amakuru, Agnes Iraguha agira ati “Imibare izasohoka izasimbura iyo twari dusanganywe”.
“Abakorerwaho ubushakashatsi bagize amahirwe kuko nta ngendo bakoze, barapimirwa virusi itera SIDA mu ngo iwabo hamwe n’indwara y’umwijima”.
Iraguha avuga ko abapimwa bagasanga baranduye bahabwa urwandiko rufasha ibigo nderabuzima gukurikirana ubuzima bwabo.
Umwe mu bayobozi ba ICAP ku rwego mpuzamahanga, Jessica Justman avuga ko kuva mu myaka 16 uyu mushinga umaze ukorera mu Rwanda, hari impinduka zikomeye zigaragara.

ICAP ivuga mu mafaranga y’u Rwanda arenga miliyari imwe yakoresheje muri icyo gihe cyose, ngo yatumye ibigo nderabuzima byiyongera kuva kuri 20 kugera ku birenga 500 byose byita ku bafite ubwandu bwa SIDA.
Umuyobozi wa Kaminuza ya Columbia, Lee C Bollinger ukubutse mu rugendo rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda, yizeza ko ubufatanye bafitanye n’u Rwanda buzakomeza kwiyongera.
Ati “Dufite gahunda zitandukanye muri Columbia byumwihariko iza ICAP zijyanye no kwirinda SIDA no gutanga imiti, imikoranire dufitanye n’u Rwanda irakomeye kandi twizera ko izakomeza kwiyongera”.
Lee Billinger n’itsinda bazanye mu Rwanda basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho batangarije ko bigoye kwiyumvisha uburyo u Rwanda rwavuye mu bihe bibi rukabasha gutera imbere.
Ohereza igitekerezo
|