Imbuto Foundation yahaye Leta imashini zo gupima Covid-19

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Werurwe 2021, Umuryango Imbuto Foundation wateye inkunga Leta mu mugambi yihaye wo kurandura icyorezo cya Covid-19 gikomeje gushegesha igihugu guhera muri Werurwe 2020.

Ingrid Karangwayire wa Imbuto Foundation (iburyo) ashyikiriza izo mashini Dr Swaibu Gatare wa RBC
Ingrid Karangwayire wa Imbuto Foundation (iburyo) ashyikiriza izo mashini Dr Swaibu Gatare wa RBC

Inkunga umuryango Imbuto Foundation washyikirije Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) igizwe n’imashini zifashishwa mu gupima Covid-19.

Umuyobozi wa Imbuto Foundation Sandrine Umutoni, yatangaje ko iyo nkunga yaturutse ku nshuti zabo, nabo bakaba bishimiye gufasha urwego rw’ubuzima mu kazi k’indashyikirwa rukora ko guhangana na Covid-19.

Yagize ati “Umuryango Imbuto Foundation urashimira cyane umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya RDB, Fisher Itzak ku bw’iki gikorwa cy’indashyikirwa, tukaba twashoboye kubagezaho ibi bikoresho”.

RBC ikaba yashimiye iyo nkunga kuko ngo izabafasha gukomeza guhangana na Covid-19, dore ko izo mashini zije zunganira izindi ngamba zirimo Guma mu Rugo igihugu kivuyemo ndetse n’ibikorwa byo gukingira bikomeje.

Iyo nkunga ije mu gihe umuryango Imbuto Foundation wizihiza imyaka 20 umaze mu bikorwa byo kwigisha n’ibigamije kuzamura Abanyarwanda, uwo munsi ukazizihizwa ku nsanganyamatsiko igira iti "Imbuto itoshye, ejo haganje".
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kuboneka abarwayi ba COVID-19 20,412, abamaze gukira ni 18,635 abakirwaye 1383, mu gihe abamaze gupfa ari 282.

Abantu barenga gato 1,070,010 nibo bamaze gupimwa COVID-19 naho abantu 317,708 nibo bamaze kuyikigirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka