Imashini zipima Virusi ya SIDA zigiye kwifashishwa mu gupima COVID-19

Abashakashatsi banyuranye ku ndwara ya Covid-19, bavuga ko imwe mu ngamba yafasha gukumira ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo harimo ko abaturage benshi bapimwa, bakamenya uko bahagaze, bagakomeza n’izindi ngamba zo kwirinda.

Mu Rwanda hamaze iminsi hapimwa abantu barenze 1000 ku munsi, ariko ngo hari gahunda yo kongera umubare w’abapimwa ku munsi.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko bagiye kwifashisha izindi mashini zari zisanzwe zipima ubwandu bwa SIDA mu gupima Covid-19.

Yagize ati “Turashaka kwifashisha izi mashini ziri mu ntara zitandukanye, kandi turabikora vuba. Imashini twatangiranye dupima Covid-19 na zo zimaze kwikuba kabiri ariko abakeneye gupimwa na bo bariyongera umunsi ku wundi”.

Dr. Nsanzimana avuga ko ubushobozi nk’ubu butaza mu munsi umwe, ariko ko buri munsi hari icyiyongeraho mu bushobozi bwo gupima. Avuga ko hari gahunda yo kwegera abapimwa, ibizamini bigakorerwa hirya no hino mu gihugu bitabaye ngombwa ko byose bizanwa muri Laboratwari nkuru i Kigali.

Harategurwa kandi kongera ibigo byakira abarwayi ba Covid-19, byunganira ikigo cya Kanyinya n’icya Nyamata, mu gihe imibare y’abandura yakwiyongera.

Dr. Nsanzimana avuga ko uko abantu benshi basohoka mu ngo bajya mu mirimo inyuranye, ibyago byo kwandura byiyongera.

Ati “Imibare iramutse yiyongereye tudafite aho tubashyira byaba ari imbogamizi. Ni yo mpamvu tuba dufite itsinda rikurikirana rireba iyo mibare, rigategura n’aho gushyira abarwaye, ku buryo hari umubare biha wagera hagafungurwa ahandi ho kubashyira. Birashoboka ko umubare wagabanuka hakagira aho tuba dufunze”.

Akomeza avuga ko kugeza ubu ahavurirwa abantu ari habiri, kandi ko hagifite ubushobozi bwo kwakira abandi, ariko hategurwa n’ahandi bajyanwa babaye benshi.

Kugeza ubu abanduye Covid-19, baravurwa bagakira kandi kugeza ubu nta murwayi uricwa na Covid-19 mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka