Ikirungo cyitwa Ikinzari cyafasha mu kurwanya indwara yo kwibagirwa

Ikirungo cyitwa Ikinzari cyangwa se Cinnamon mu rurimi rw’Icyongereza, kivugwaho kuba kigira akamaro gakomeye mu gukumirwa no kurwanya indwara ya ‘Alzheimer’s (indwara itera kwibagirwa), ikunze kwibasira abantu bageze mu zabukuru.

Iyo umuntu afite iyo ndwara ya Alzheimer igeze ku rwego rwigiye imbere, aba yibagirwa cyane kuko ihungabanya imikorere y’ubwonko, akaba yakwibagirwa abantu asanzwe azi, ahantu cyangwa se ibintu asanzwe azi byose akabyibagirwa cyangwa se akabyitiranya, ku buryo usanga ari ikibazo gikomerera abantu bo mu muryango ufite umuntu warwaye atyo.

Iyo ndwara ya ikunze kugaragaza ibimenyetso byayo ku bantu bafite imyaka iri hejuru ya 60, n’ubwo hari igihe ishobora gufata abafite mu myaka 30, ariko ibyo bifatwa nk’ibidasanzwe kandi ngo ni ibintu bibaho gakeya cyane.

Ni indwara umuntu ashobora kumarana imyaka hagati y’umunani n’icumi (8-10) iyo igaragaye ari mu myaka 60, ariko iyo ibonetse ari mu myaka 80-90 y’amavuko, igihe cyo kubaho kiba kigufi kurushaho, nk’uko bitangazwa ku rubuga www.alzmeizers.org.uk.

Ku rubuga ‘madame.lefigaro.fr’, bavuga ko ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi b’Abanyamerika bo muri Kaminuza ya Rush, bwagaragaje ko ikirungo cyitwa Cannelle cyangwa se Cinnamon, bakunze kwita Ikinzari mu Rwanda, gifasha mu gutuma ubwonko bukora neza.

Ubushakashatsi kuri icyo kirungo bwabanje kugaragaza ko gifasha mu gutuma inzira y’igogora ikora neza, no gufasha abantu bakunze kurwara mu nda kubagabanyiriza ububabare, ariko nyuma ubwo bushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko gifite n’akamaro ku mikorere myiza y’ubwonko.

Uko kuba gifasha ubwonko gukora neza, ni cyo gituma gifatwa nk’ikimera cy’ingenzi, cyane ku barwaye Alzheimer’s n’abashaka kuyikumira.

Ku rubuga ‘timesofindia.com’, bavuga ko ubushakashatsi bwerekanye ko ku bijyanye n’indwara ya Alzheimer’s, hari ibirungo bigabanya cyangwa se bikuraho ibyago byo kuba umuntu yayirwara, harimo n’Ikinzari/cinnamon.

N’ubwo ikinzari kiri mu bifasha mu kwirinda no kurwanya iyo ndwara ya, ariko hari n’ibindi bifasha umuntu kuyirwanya nk’uko bisobanurwa ku rubuga ‘www.nhs.uk, harimo kurya indyo iboneye irimo imbuto n’imbogano gukora imyitozo ngororamubiri.

Hari kandi gukunda gukoresha ubwonko, umuntu asoma ibitabo, yiga indimi z’amahanga, gukoresha ibikoresho by’umuziki, kujya gusabana n’abandi no kugerageza ibintu bishya kenshi.

Ibyo byose bituma ubwonko bukora akazi, ngo bigira akamaro mu gukumira indwara ya Alzheimer’s.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka