Ikirere cy’u Rwanda cyarahumanye kubera imodoka n’inkwi ducana

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku bidukikije (REMA), bwerekanye ko umwuka Abanyarwanda bahumeka uhumanye ari yo mpamvu ugiye kujya upimwa.

Imyuka iva mu binyabiziga yaje ku isonga mu byahumanyije ikirere cy'u Rwanda
Imyuka iva mu binyabiziga yaje ku isonga mu byahumanyije ikirere cy’u Rwanda

Byatangarijwe mu gikorwa cyo gushyira ahagaragara ubwo bushakashatsi bwakozwe muri 2017, bwerekana uko ibihumanya umwuka uhumekwa mu Rwanda birushanya ubukana bityo hashakwe ingamba zo kubirwanya.

Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko ibicanwa bikomoka ku biti ndetse n’imyuka isohorwa n’ibinyabiziga bitandukanye, biza ku isonga mu guhumanya umwuka abantu bahumeka bikabangamira ubuzima bwabo.

Ibyo ngo ni byo byatumye hatekerezwa umushinga wo gupima umwuka buri munsi kugira ngo abaturage bamenye uko bitwara nk’uko bitangazwa na Dr Jimmy Gasore, umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda akaba n’umushakashatsi ku bijyanye n’ubwiza bw’umwuka.

Agira ati “Uyo mushinga urahari, twatangiye kugura ibikoresho no kubishyira hirya no hino mu gihugu. Gusa biracyari bikeya, igihe bizaba byabonetse bihagije kuko dushaka gushyira byinshi mu mujyi wa Kigali, tuzatangira kujya tubitangariza abaturage buri munsi”.

Ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu cyita ku bidukikije (REMA), bwerekanye ko umwuka Abanyarwanda bahumeka uhumanye ari yo mpamvu ugiye kujya upimwa
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku bidukikije (REMA), bwerekanye ko umwuka Abanyarwanda bahumeka uhumanye ari yo mpamvu ugiye kujya upimwa

Yongeraho ko ibyo bishobora gutangira muri Kanama uyu mwaka, ngo bikazatuma abantu bamenya uko bitwara ndetse niba hari n’ingamba igihugu cyafata kikazifata gihereye ku bipimo byagaragajwe n’ibyo byuma.

Ubushakashatsi buheruka bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), bwerekanye ko mu Rwanda muri 2012, abantu 2237 bapfuye bazira ingaruka zo guhumana k’umwuka.

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yo yerekanye ko muri 2012, abantu miliyoni 1.6 bakiriwe mu bitaro bafite indwara z’ubuhumekero naho muri 2015, abakiriwe mu bitaro bafite ibyo bibazo babaye miliyoni 3.3 birenga.

Umuyobozi wa REMA, Ir Collette Ruhamya, avuga ko gupima umwuka no gutangaza ayo makuru bizafasha abaturage kwirinda izo ndwara.

Ati “Ni umushinga dufatanyije n’ibindi bigo nk’icy’ubumenyi bw’ikirere, bazajya bareba uko umwuka umeze mu gace runaka, batangarize abaturage ikigero cy’ubuhumane bwawo. Ubwo umuntu azamenya ko umwana afite w’ikigero runaka atemerewe kuwuhumeka agume mu nzu hirindwa za ndwara”.

Gupima umwuka abantu bahumeka ngo bizagabanya abagira ikibazo cy'indwara z'ubuhumekero
Gupima umwuka abantu bahumeka ngo bizagabanya abagira ikibazo cy’indwara z’ubuhumekero

Uyu muyobozi akangurira Abanyarwanda kugabanya cyane cyangwa kureka gucana ibikomoka ku biti, bakayoboka gaze, biyogaze n’ibindi bicanwa bidahumanya ikirere hagamijwe kwirinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka