Ikigo ‘Africa CDC’ gisaba abantu kudakuka umutima kubera virusi ya Omicron

Ikigo nyafurika gishinzwe kugenzura no gukumira indwara muri Afurika (Africa CDC), gisaba abantu kudakuka umutima kubera virusi ya Omicron.

Umuyobozi w’icyo kigo yasabye ko abantu bakomeza guhangana n’iyo virusi nshya bisanzwe, ariko bakirinda gukuka umutima kubera iyo virusi ya Koronavirusi yihinduranyije.

John Nkengasong uyobora Africa CDC
John Nkengasong uyobora Africa CDC

Uwo muyobozi yavuze ibyo nyuma y’uko ibihugu bitandukanye bishyizeho amabwiriza mashya ajyanye no kwirinda no gukumira iyo virusi nshya yiswe Omicron bivugwa ko yandura ku buryo bwihuse.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) ryamenye iby’iyo virusi nshya ya Omicron, biturutse muri Afurika y’Epfo, nyuma gitangira kugaragara ku migabane itandukanye. Ibyo rero ngo byakuruye ubwoba bwinshi mu bantu, bumva ko hagiye kongera kubaho umubare munini w’abantu bicwa n’iyo virusi, no kumva ko urugamba rwo kurwanya icyo cyorezo rumaze hafi imyaka ibiri rutararangira.

John Nkengasong, Umuyobozi wa ‘Africa CDC’, aherutse gusaba abantu ko bakwitegura guhangana n’iyo virusi, ariko mu buryo busanzwe hatarimo gukuka umutima.

Aganira n’itangazamakuru yagize ati “Yego turabizi ko iyo virusi ihari, ariko nta bwoba bwinshi dufite ko ibintu bishobora kuturenga, nta mpamvu yo gukuka umutima, turiteguye.”

Iyo virusi ya Omicron yatumye ibihugu bitandukanye byongera gushyiraho ingamba zo kwirinda zikomeye, harimo no kubuza ingendo zigana cyangwa zijya mu Majyepfo ya Afurika.

Umuyobozi wa Africa CDC yavuze ko ikigo ayoboye kimaze igihe kirekire kitegura ko hagira indi virusi yaduka ku buryo ubu ngo gihagaze neza mu guhangana na virusi nshya.

Virusi ya Omicron yabanje kugaragara mu bihugu bine bya Afurika harimo Afurika y’Epfo, Ghana, Nigeria na Botswana.

Nkengasong ati “Iyi ni Virusi ya kane (4) tugiye guhangana na yo nk’Umugabane wa Afurika. Tuzi ukuntu twohereza ubutabazi bwihuse, tuzi uko dutabara aho bikenewe.”

Uwo muyobozi yongeyeho ko n’inkingo ubu zirimo kuboneka ku rugero rushimishije ku Mugabane wa Afurika.

Gusa, ibijyanye n’inkingo muri Afurika,Umugabane utuwe hafi na Miliyari 1.2, byagenze gahoro gahoro, ku buryo, kugeza ubu, ngo 7% by’abo baturage ari bo bonyine bakingiwe inkingo zizuye.

Ubukangurambaga bwo gukingira muri Afurika ngo bwabanje kugenda gake, kubera kutabona inkingo uko bikwiye, ndetse n’ibihugu bimwe bitumvaga neza gahunda yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Imibare igaragaza ko Afurika ikeneye Miliyari 1.5 y’inkingo zo gukingira 60% by’abaturage bayo, kugira ngo urwego rw’ubwirinzi ruzamuke. Afurika ikaba imaze kubona inkingo za Covid-19 zibarirwa muri Miliyoni 400.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka