Igituntu cyagabanutseho 41% mu myaka 20 ishize

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kiratangaza ko mu gihe cy’imyaka 20 ishize, indwara y’igituntu yagabanutseho 41% mu Rwanda, nk’uko raporo y’umwaka ushize y’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) yabigaragaje.

Biteganyijwe ko muri 2035 igituntu cyaba cyacitse burundi
Biteganyijwe ko muri 2035 igituntu cyaba cyacitse burundi

Ubundi kugira ngo hamenyekane niba indwara yaragabanutse hagenderwa ku ijanisha cyangwa se kuri raporo itangwa buri mwaka n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku buzima, aho iyo raporo iba ikubiyemo imibare ya buri gihugu.

Umukozi ukuriye ishami rishinzwe gukumira no kurwanya indwara y’igituntu muri RBC, Byiringiro Rusisiro, avuga ko bimenyekana hagendewe ku mibare y’ubwandu iba yagaragaye imbere mu gihugu ariko ikagereranywa n’abaturage bose batuye mu gihugu.

Ati “Mu 2000 abarwayi b’igituntu icyo gihe babaga ari 96 ku baturage ibihumbi 100, muri raporo yatanzwe umwaka ushize byagaragaye y’uko ari abarwayi 57 ku baturage ibihumbi 100, habaye kugabanukaho 41% ugereranyije n’imibare yariho mu 2000, ndetse na raporo umuryango w’abibumbye watanze umwaka ushize irabigaragaza”.

Kugira ngo indwara y’igitungu igabanuke kuri icyo kigero ni uko igihugu cyashizemo imbaraga n’ubushobozi bwose, kandi ngo bikaba bikinakomeje kugira ngo hazabeho kukirandura burundu, kuko ariyo ntego y’Umuryango w’Abibumbye ku isi mu mwaka wa 2035.

Ngo indwara y’igituntu ikunze kwibasira ibihaha kurusha ibindi bice by’umubiri, nk’uko Byiringiro abisobanura.

Ati “Igituntu gikunze kwibasira 85% by’ingingo z’ibihaha, kuko izo mikorobe zikunda ahantu hari umwuka, kubera ko ibihaha byinjiza umwuka ni na ho izo mikorobe zikunze kwiyongerera, 15% rero bikaba izindi ngingo”.

Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali bagaragaza ko indwara y’igituntu bayizi kuko usanga basobanukiwe uburyo yanduramo, ariko kandi ngo hari n’abatabisobanukiwe neza ku buryo basanga hakwiye gukorwa ubukangurambaga bwimbitse.

Augustin Nsegimana avuga ko azi ko iyo ndwara yandurira mu kuba abantu basangirira ku muheha, itabi, cyangwa se kuba umuntu uyirwaye ashobora gukorora akwegereye kandi atapfutse ku munwa, gusa ngo ntabwo abenshi bayisobanukiwe.

Ati “Akenshi ntabwo abantu bayisobanukiwe, ni yo baba bayisobanukiwe hari igihe batabyitaho cyane, bitewe na sosiyete arimo hari igihe batabiha agaciro, cyangwa se abenshi ntibabe banabisobanukirwa ko ari yo, kuko nko mu bimenyetso ishobora kuba igaragaramo, hari igihe jye uko naba mbicyeka undi ataba ariko abicyeka, mbona habaho ko ubuyobozi bubikangurira abanturage”.

Indwara y’igituntu ngo iterwa n’agakoko kitwa Basille de Koch, kakaba kandurira mu mwuka, kuko iyo kageze mu bihaha kororoka, bityo tukamunga ingingo z’ibihaha, ku buryo iyo umubiri wananiwe kuba wadukumira ngo unatwice, bituma haza ibimenyetso by’uko utwo dukoko twarenze imbaraga z’umubiri.

Ibyo bimenyetso bikaba bigizwe n’icyo umuntu yakwita simusiga cy’inkorora itinda ku muntu ku buryo yarenza ibyumweru bibiri, hakabamo umuriro, ikizibakanwa aho umuntu aba yumva adashaka kurya, kugabanuka kw’ibiro, kubira ibyuya byinshi bikunze kuza nijoro, gusa ngo hari n’igihe umuntu anakorora igikororwa kirimo amaraso.

Uretse kuba indwara y’igituntu ifata ibihaha, ngo iyo mikorobe zabaye nyinshi zishobora gufata izindi ngingo zirimo mu nda, mu myanya myibarukiro, impyiko, amagupfa, ubwonko ndetse n’uruhu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka