Igipimo cy’ubwandu bushya bwa Covid-19 cyikubye inshuro zirenga icyenda

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko igipimo cy’ubwandu bushya bwa Covid-19 cyikubye inshuro zirenga icyenda mu minsi 10 gusa, bikaba byaratewe n’uko benshi bagiye badohoka ku mabwiriza yo kuyirinda.

Kutubahiriza amabwiriza byagiye bigaragara mu bice bitandukanye ndetse no ku bantu b’ingeri zitandukanye, kuko nko mu Mujyi wa Kigali hari abantu bafashwe bagiye gusezerana bazi neza ko bagaragayeho ubwandu, hamwe n’abagiye bitabira ibirori bitandukanye batipimishije cyangwa bahimbye ibisubizo byerekana ko bipimishije kandi batarigeze babikora, byose bikaba ari byo byabaye imbarutso yo gutumbagira kw’imibare y’ubwandu bushya bwa covid-19.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, avuga ko kutubahiriza amabwiriza byagaragaje ko Covid-19 yagiye igaragara mu matsinda atandukanye, bituma icyorezo gifata intera yindi iganisha habi, bitandukanye n’uko byari byifashe mu minsi ishize.

Ati “Mu byumweru bitatu bishize twari dufite munsi y’abantu 5 ku bantu ibihumbi 100 bagaragaraho ubwandu bwa covid-19, ari cyo gipimo kivuga ko icyorezo kiri hasi, ntabwo kiba cyagashize kiba kigihari, ariko kiri hasi, twavuye kuri icyo gipimo ntitwanajya hagati y’abantu 5 kugera kuri 25 ku bantu ibihumbi 100, turaharenga, muri Kigali ubu ngubu turi kuri 46 ku bantu ibihumbi 100 bagaragayeho ubwandu bwa covid-19, mu gihe kitarenze iminsi 10”.

Ngo kumva ukwiyongera gufite umuvuduko ukabije gutyo, ni ingaruka zo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19, ariko kandi ngo ntabwo inzego zibifite mu nshingano zakomeza kurebera nk’uko Dr. Ngamije abisobanura.

Ati “Ntabwo rero twareka ngo ibintu bikomeze, kugeza igihe abantu barwara ari benshi, kuko uko byagenda kose muri Kigali hari abaturage basaga miliyoni 1 n’ibihumbi 300, nihagira umubare munini wandura cyane, hazanabonekamo umubare w’indembe, barenze ubushobozi bwacu bwo kuba twabashyira mu bitaro no kubitaho neza, ntabwo tuzategereza uwo munsi rero, nka Leta irebera abaturage ibyo igomba kubyirinda, igasubiza ibintu ku murongo”.

Bamwe mu baturage batuye mu Mujyi wa Kigali na bo bemeza ko habayeho kudohoka kuko bumvaga ko icyorezo cyarangiye ariko ngo basanga hari icyo bakwiye gukora kugira ngo batazisanga basubiye mu bihe bya Guma mu rugo.

Emile Tuyisenge wo mu Karere ka Kicukiro, avuga ko abantu biraye bakagira ngo icyorezo cyararangiye, ariko kandi asanga bidakwiye ko abantu bakwiye gukomeza gukorera ku jisho ahubwo ngo ni byiza ko buri wese yabigira ibye.

Ati “Ari wowe n’undi twakagombye kubigiramo uruhare kugira ngo twirinde iki cyorezo kubera ko dukomeje kwirara, twumvise ngo cyarangiye, ariko indwara ntaho yagiye, bityo rero niba dukomeje gutinya Leta ntidutinye icyorezo, icyo gihe indwara irazamuka ku rwego rwo hejuru, ariko nidutinya icyorezo nyirizina, Leta na yo ubwayo tuzaba tuyorohereje, kubera ko tuzaba dufatanyije kwirinda no kurinda abandi”.

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagaragara mu Rwanda muri Werurwe 2020, kugeza tariki 21 Ukuboza 2021 cyari kimaze gutwara ubuzima bw’abantu 1.345.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rato nzayigwinyuma kbsa

Theo yanditse ku itariki ya: 22-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka