Icyorezo cya Marburg cyageze muri Tanzania, Abanyarwanda basabwa gutuza no kwirinda

Tanzania yemeje ko icyorezo cya Marburg cyageze muri icyo gihugu, ibyo bikaba bije nyuma y’uko ibisubizo byo muri Laboratwari byafashwe ku bantu bari barwaye indwara itazwi, ndetse bamwe baranapfa, byaje byemeza ko ari icyorezo cya Marburg.

Byemejwe ko Marburg yageze muri Tanzania
Byemejwe ko Marburg yageze muri Tanzania

Abagera kuri batanu (5) mu bantu umunani (8) bagaragayeho icyo cyorezo barapfuye, mu bapfuye harimo n’umukozi wo kwa muganga. Muri rusange abagera ku 161 ni bo byagaragaye ko bafite aho bahuriye n’abafashwe n’iyo ndwara aho yagaragaye bwa mbere, ahitwa Bukoba mu Ntara ya Kagera, ubu bakaba bakurikiranirwa hafi, kuva abo umunani bafatwa n’iyo ndwara ngo nta bandi baramenyekana ko bayirwaye.

Dr Nkeshimana Menelas, umuganga uri mu itsinda rishinzwe kugenzura no gukumira indwara z’ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu cycyita ku Buzima (RBC), aganira na Kigali Today, akaba yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gutuza ntibahagarike imitima kuko icyo cyorezo cyabonetse muri Tanzania kitaragera mu Rwanda, ariko bakanirinda, kuko ingamba zo kwirinda icyo cyorezo ngo zijya gusa n’izo kwirinda Covid-19.

Yagize ati “Marburg ni icyorezo kijya kumera nka Ebola, twe no kubishyira mu mvugo yumvikana vuba tucyita ko ari ‘mubyara’ wa Ebola, kuko biri mu muryango umwe. Ibimenyetso byacyo bigaragara hagati y’iminsi 2-21, muri ibyo bimenyetso harimo gucika intege, guhinda umuriro, kuruka, guhitwa no kuvirirana amaraso”.

Virusi ya Marburg nk’uko Dr Nkeshimana yakomeje abisobanura, ngo yandurira mu matembabuzi y’umuntu yose, yaba mu macandwe, ibyuya, ibirutsi, inkari, amaraso by’uyirwaye, ni yo mpamvu isuku ngo ari ingenzi cyane mu ngamba zo kwirinda icyo cyorezo.

Ati “Mu bijyanye no mu ngamba zo kwirinda, icya mbere buriya na Tanzania aho icyorezo cyagaragaye, baba bakora ibishoboka byose ngo barinde ko cyarenga ako gace cyagaragayemo kijye ahandi. Natwe twashyizeho ingamba zo kurinda ko cyakwinjira mu gihugu kizanywe n’abakora ingenda muri Tanzania, yaba abakoresha umupaka wa Rusumo n’indi ndetse n’abakoresha ikibuga cy’indege, kuko izo zose ni inzira zo kwinjiriramo”.

Ikindi kandi, ngo inzego z’ubuzima zisabwa gukurikirana, niba umuntu aje kwivuza avuga yumva afite ibimenyetso nk’ibya Malaria harimo gucika intege, kugira umuriro n’ibindi, bakamupima ariko bakibuka no kumubaza ku bijyanye n’ingendo yaba aheruka gukora, niba aherutse kujya muri Tanzania, niba hari umushyitsi yaba aheruka kwakira aturutse muri Tanzania.

Dr. Menelas Nkeshimana (Ifoto Internet)
Dr. Menelas Nkeshimana (Ifoto Internet)

Dr Nkeshimana yavuze ko izo ngamba zo kwirinda zijyana n’isuku, ni ukuvuga gukaraba intoki no gusukura ahahurira abantu cyane nk’aho ku mupaka, gusukura inzugi n’ibindi bikorwaho n’abantu, kuko ufite iyo vurusi akoze ku rugi cyangwa ku ntebe, ngo ahasiga ibyuya biba bishobora kwanduza abandi mu gihe hatasukuwe neza.

Dr Nkeshimana avuga ko umuntu wafashwe na Marburg iyo yivuje vuba ashobora kuyikira, naho iyo atinze aba afite ibyago byo gupfa kuko hari ubwo amazi amushiramo cyangwa se amaraso. Ariko iyo yihutiye kugera kwa muganga bamufasha kuvura ibimenyetso bijyana n’iyo ndwara, bikamufasha kutazahara akaba yakira.

Yagize ati “Ni indwara itarabona umuti cyangwa urukingo kuko ubushakashatsi buracyakorwa, ariko kwa muganga bafasha mu kuvura ibimenyetso bijyana nayo, kuko batanga umuti uzimya umuriro, niba amazi yagabanutse mu mubiri, umurwayi ahabwa serumu, amaraso yaba yagabanutse bakamutera andi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka