Icyorezo cya Marburg cyagaragaye muri Uganda

Nyuma y’igihe gito muri Uganda hagaragaye indwara ya Ebola, ubu hagaragaye indi ndwara yitwa Marburg igaragaza ibimenyetso bisa cyane n’ibya Ebola.

Ku wa gatanu tariki 19/10/2012, abantu babiri bo mu muryango umwe mu ntara ya Kabale bari baramaze guhitanwa n’iyo ndwara yo gucibwamo kandi yandura cyane.
Abandi bantu bo muri uwo muryango bashobora kuba barapfuye muri uku kwezi.

Iyo ndwara ya Marburg yo mu muryango umwe na Ebola, yandura biciye mu cyuya, mu gukora ku bikoko biba byaranduye, mu myanda umuntu uyirwaye yitumye, ibirutsi, inkari, n’ahandi nk’uko urubuga rwa interineti rwa BBC rubitangaza.

Nta muti wihariye iyo ndwara ifite, ikaba yaherukaga kwaduka mu 2007, icyo gihe hapfuye abantu babiri bacukuraga amabuye y’agaciro mu majyaruguru y’igihugu.

Iyi ndwara yigeze kugaragara muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo mu mwaka wa 1998, aho yafashe abantu 149, igahitana abagera kuri 80%. Muri 2005 yagaragaye muri Angola ifata abantu 252 muri bo 227 bitaba Imana.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

KO MUTATUBWIYE INGAMBA TWAFATA NK’ABANYARWANDA KUGIRA NGO TWIRINDA KWANDURA IYO NDWARA

IGWE yanditse ku itariki ya: 24-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka