Icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje intege nke z’Isi – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame uri i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye ihuriro mpuzamahanga ngarukamwaka ku bukungu, ku munsi wa Gatatu waryo afatanyije n’abakuru b’Ibihugu bya Afurika bitabiriye iri huriro batanze ikiganiro ku gusuzuma uruhare rwa Afurika mu guhindura isi.

Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yari kumwe na mugenzi we Lazarus Chakwera, Perezida wa Malawi. Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe. Hage Geingob wa Namibia ndetse na Visi Perezida wa Tanzania Dr Phillip Mpango.

Perezida Kagame muri icyo kiganiro yavuze ko Abanyafurika bakwiye kutemera ko buri gihe bazajya bumva ko ibindi bice by’isi ari byo bizajya bihora byita ku bibazo byabo, bagahora bumva ko iteka bazajya bicara bagategereza ubufasha.

Yagize ati: “Ibi byagaragaye ko atari ko bimeze, ni yo mpamvu hashyizweho imbaraga nyinshi ku rwego rw’umugabane mu kugerageza no kureba icyo Afurika yakora ubwayo. Ibi ariko ntibisobanura ko Afurika itazafatanya n’abandi.”

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo ari byo ko abantu bahora bavuga ku bibazo bya Afurika n’ibisubizo byabyo bitavuze ko idakeneye abafatanyabikorwa. Ati: “Ahubwo bivuze ko dukwiye guhera ku byo dushoboye kwikorera ubwacu bityo dufatanye n’Isi yose.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko icyorezo cya Covid-19 kitagaragaje intege nke za Afurika, ahubwo cyanagaragaje n’intege nke z’isi mu buryo bwinshi mu bijyanye n’ubufatanye.

Ati: “Ku bwacu cyagaragaje ko tudafite ibikorwa remezo bihagije mu rwego rw’ubuzima rusange byakabaye bihari icyorezo gihari cyangwa kidahari.”

Perezida Kagame yagaragaje ko ibi byatumye ubwo inkingo zabashaga kuboneka ibihugu bimwe bitarabashije kubona uburyo bwo kuzikwirakwiza ndetse bituma abaturage batabasha guhabwa inkingo kubera ikibazo cy’ibura ry’ibikorwa remezo.

Perezida Kagame yavuze kandi ko abantu batigeze baterwa isoni no kuba ubwo inkingo zabonekaga, Afurika yo yabwirwaga gutegereza. Ati “Abantu baravuze ngo mutegereze kugeza turangije, tuzabaha ibisigaye.”

Umukuru w’Igihugu yasoje avuga ko ayo magambo ubwayo afite byinshi avuze, ndetse ko iryo ari n’isomo rigomba guhatira abayobozi ba Afurika gukanguka bagakora bimwe mu bintu bishoboka, abasaba gufatanyiriza hamwe.

Ati: “Kandi hariho ibintu byinshi dushobora gukora. Iyo dufatanyije, n’ibindi bibazo byinshi bishobora gukemuka.”

Perezida Kagame, nyuma y’icyo kiganiro yakiriye ndetse agirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Colombia na we uri i Davos aho baganiriye ku buryo bwo guteza imbere umubano hagati y’u Rwanda na Colombia.

Yitabiriye kandi umusangiro wateguwe na Lally Weymouth, umwanditsi w’ikinyamakuru cya The Washington Post.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka