Ibyo wamenya ku ndwara y’amashamba ikunze kwibasira abana

Muri iki gihe abana basubiye ku mashuri, aho bagiye gutangira igihembwe cya gatatu, hari ababyeyi bavuga ko bafite impungenge zo kohereza abana babo ku mashuri, batinya ko bakwandurirayo indwara y’amashamba, kuko hari abagiye mu kiruhuko babizi ko ku bigo abana babo bigaho hariyo iyo ndwara. Ariko Muganga witwa Dr Fidel Mushagasha, ahumuriza abafite impungenge kuko ngo ari indwara ikira kandi vuba, ndetse idakunze kugira ingaruka isigira uwayirwaye.

Dr Mushagasha ukorera ku ivuriro rya ‘Bt David Clinic’ mu Karere ka Bugesera, avuga ko indwara y’amashamba, bita ‘oreillons’ mu rurimi rw’Igifaransa, iterwa na virusi ikunze kwibasira abana ariko hari n’ubwo ifata abantu bakuru.

Yagize ati “Amashamba, ni indwara iterwa na virusi, ikunze kwibasira abana, muri ino minsi turabona abantu benshi bazana abana kubavuza bayarwaye, ariko ni indwara idateye impungenge cyane kuko irakira kandi vuba. Iyo virusi yayo igeze mu mubiri w’umuntu, wishakira ubudahangarwa bwo kuyirwanya, ku buryo umuntu ayirwara rimwe mu buzima bwe, bitewe n’uko iyo igarutse umubiri uba uyizi ukayirwanya, ukayitsinda n’ibimenyetso byayo bitaragaragara”.

Umuntu wahuye na virusi itera amashamba ngo ashobora kugaragaza ibimenyetso byayo mu gihe kiri hagati y’ibyumweru 2-3, kuko ngo ni indwara yandurira mu matembabuzi nk’amacandwe, amatembabuzi ataruka mu gihe umuntu akoroye cyangwa se yitsamuye n’ibindi. Iyo ndwara yandura vuba ku bantu begeranye cyangwa bari hamwe, ibyo bikaba ari byo bituma iyo umwana umwe ayirwaye ku kigo cy’ishuri, mu gihe gito usanga yafashe n’abandi benshi, kuko ibyago byo kwanduza abandi ku muntu ufite iyo ndwara biba biri hejuru, mu cyumweru kimwe mbere y’uko agaragaza ibimenyetso n’iminsi icumi nyuma y’uko bigaragaye.

Dr Mushagasha avuga ko indwara y’amashamba ijyana n’ibimenyetso birimo gusa n’uwahindutse mu isura, bitewe no kubyimba munsi y’amatwi, uko kubyimba bishobora kubanza kugaragara cyane ku gutwi kumwe nyuma bikaba byazafata n’ukundi. Mu gihe umwana yafashwe n’iyo ndwara, aba ashobora kugira umuriro, kubabara umutwe, kumira akababara n’ibindi.

Ku bageze mu kigero cy’ingimbi n’abangavu, amashamba ashobora kugira ibimenyetso birimo kubyimba k’udusabo tw’intanga-ngabo cyangwa se intanga-ngore, bigakurikirwa no kugira umuriro mwinshi no kubabara mu nda. Hari n’ubwo amashamba ngo atera kugabanuka mu bunini k’udusabo tw’intanga-ngabo (atrophie testiculaire), akenshi ibyo bikaba bitagira ingaruka ku myororokere y’umuntu.

Ibyo abantu bajya bavuga ko amashamba atera ubugumba, cyane cyane ku bana b’abahungu, Dr Mushagasha avuga ko atari byo kuko ngo ni ibintu bitigeze byemezwa n’abashakashatsi mu bya Siyansi, kimwe n’abavuga ko kwisiga imbyiro/amakara ku mashamba ari byo biyakiza, ngo ni ibintu usanga mu myumvire y’abantu bamwe na bamwe ariko bitari ukuri.

Yagize ati “Gusiga amakara cyangwa se imbyiro ahabyimbye kubera amashamba, nyuma ukajya mu muhanda bakaguseka, ntabwo biyakiza nk’uko hari ababivuga, ni ibintu usanga mu mico n’imyumvire y’abantu gusa, kuko nanjye aho mvuka muri Congo, turi abana iyo twayarwaraga batubwiraga ko umuntu yisiga imbyiro akajya mu muhanda bakamuseka agakira, cyangwa akubika umutwe mu kibindi akavugiramo ko amashamba ayasize muri icyo kibindi, ariko si byo byayakizaga kuko arikiza”.

Ati “Iyo umubyeyi azanye umwana urwaye kwa muganga, tumuha imiti igabanya umuriro n’ububabare gusa, ubundi amashamba arikiza, gusa hari ubwo azana n’izindi ndwara nka ‘anjine’ n’izindi. Icyo gihe ahabwa imiti ya ‘antibiotics’, ibyo ababyeyi bamwe bakunze gufata nk’aho izo ‘antibiotics’ ari zo zivura amashamba, ukumva umubyeyi akubwira ko hari mugenzi we wazihaye umwana zikayamuvura, ubwo tugafata umwanya wo kumusobanurira, ko ibyo atari byo, kuko nta ‘antibiotics’ zikenewe mu kuvura amashamba, si ngombwa kuziha umwana uyarwaye”.

Ikindi Dr Mushagasha akangurira ababyeyi gufasha abana mu gihe barwaye amashamba, ngo ni ukubagaburira neza indyo yuzuye kugira ngo ifashe umubiri wabo gukomeza kugira ubudahangarwa, bwo kurwanya iyo virusi no kuyitsinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ngewe nigeze kugira bimwe mu bimenyetso nko kubabara umutwe , umuriro no Munda else ngiye kuyarwara??

Mwenzangu Sophia yanditse ku itariki ya: 28-06-2023  →  Musubize

Murakoze ahubwo njyew ndibaza amashamba yafata numuntu wimyaka 23 ese afata abantu bangana ute? Urarwaye akanya paracetamol na ibrofen asAnzwe azifite se ngingombwa kujya kwa muganga?

Umutesi celine yanditse ku itariki ya: 26-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka