Ibisobanuro ku bibasirwa na Covid-19 biboneka mu mibereho y’abaturage mu gace runaka - Dr. Nkeshimana

Uko icyorezo cya Covid-19 kigenda cyibasira ibihugu bitandukanye ku isi, hari ikintu kigaragara cyane, aho usanga ab’igitsina gabo bibasirwa cyane kandi bagahitanwa na cyo kurusha ab’igitsina gore.

Dr. Menelas Nkeshimana (Ifoto Internet)
Dr. Menelas Nkeshimana (Ifoto Internet)

Imibare igaragaza ko abagabo bamaze gupfa mu babonetseho coronavirusi bangana na 4.7% by’abarwaye bose, mu gihe abagore ari 2.8%.

Ese ibi byaba biterwa n’iki?

Ibi ahanini biterwa n’imiterere ndetse n’imyitwarire itandukanye hagati y’abagabo n’abagore. Inkuru dukesha urubuga rwandika ku buzima, umutihealth.com, rubisobanura rutya:

1. Abagore ahanini bagaragaza ubudahangarwa bukomeye kandi bufite imbaraga zo kurwanya mikorobe kurusha abagabo (ubushakashatsi bwakorewe kuri virusi ya HIV na Hepatite C bwerekanye ko abagore ubwirinzi bw’imibiri yabo buhangana cyane n’izo virusi kurusha abagabo).

2. Imiterere ya chromosome, ariko gace mu bigize akaremangingo fatizo kabika amakuru y’akoko (genetic information), umuntu ashobora kugira XX (gore) cg XY (gabo). Chromosome X igira ubwirinzi buri hejuru cyane; birumvikana ko abagore bafite 2 barusha abagabo bafite 1.

3. Ku byerekeye coronavirus yibasira cyane ibihaha, usanga abagabo banywa itabi kurusha abagore, iyi ikiba impamvu bibasirwa cyane.

4. Muri rusange, abagore mu gihe barwaye bivuza kare kurusha abagabo. Ibi bigatuma batazahazwa n’indwara nk’uko bigendekera abagabo.

5. Byagaragaye ko Coronavirus yibasira abantu bakunze gukora ingendo cyane, kandi muri rusange abagabo bakora ingendo cyane kurusha abagore.

Ubushakashatsi bubivugaho iki?

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe gukumira ibyorezo (Chinese Center for Disease Control and Prevention), bugakorerwa ku barwayi byemejwe ko bafite covid-19 ibihumbi 44,672, bwasanze ihitana 2.8% by’abagabo na 1.7% by’abagore, ibi bikaba biterwa n’umubare munini w’abagabo banywa itabi mu Bushinwa, nk’uko byatangajwe n’iki kigo.

Muri Amerika, kuri ubu haboneka umubare munini w’abamaze gupimwa coronavirus. Imibare y’abasaga miliyoni 1.5 bamaze gupimwa, 56% ni abagore, muri bo 16% ni bo basanze bafite coronavirus, mu gihe abagabo ari 44%, muri bo 23% bakaba bayifite.

Mu gace ka Lombardie, mu Butaliyani, inyigo yakozwe ku barwayi 1,591 bari barwaye bikomeye, yasanze 82% bahitanwa na coronavirus ari abagabo.

Ubundi bushakashatsi bwakorewe ku barwayi baboneka mu bitaro mu Mujyi wa New York, bwasanze umubare munini w’abarwayi ari abagabo kurusha abagore. Ishami rishinzwe ubuzima muri uwo mujyi ritangaza ko mu barwayi 100,000 hapfamo abagore 39 mu gihe abagabo ari 71.

Ese mu Rwanda bihagaze bite?

Mu kiganiro na Dr. Nkeshimana Menelas, Umuganga mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, akaba no mu itsinda rikora ubushakashatsi kuri Covid-19 mu Rwanda, avuga ko ibi atari ukuri ko abagabo bibasirwa cyane kurusha abagore.

Agira ati “Oya, ntabwo ari byo ko abagabo bibasirwa kurusha abagore, kuko indwara yibasira umuntu bitewe n’ibyo asanzwe akora”.

Aha Dr. Nkeshimana yatanze urugero rw’abashoferi b’amakamyo, bibasiwe cyane na Covid-19, kuko ari bo bambukiranya imipaka. Abagore batwara amakamyo ni bakeya ari yo mpamvu abagabo ari bo benshi. Akomeza agaragaza uburyo abagabo bakora uburobyi ari bo bake bibasirwa cyane kurusha abagore batabukora.

Ati “Tugeze ku Nkombo twasanze binyuranye n’iby’abashoferi b’amakamyo, kuko abagabo bajya kuroba, bakazana umusaruro bakawuhereza abagore babo bakaba ari bo bawugeza ku isoko kuwucuruza.

Ni ukuvuga ko umugore ari we ugiye ahantu ahurira n’abantu benshi hashobora kumugusha mu byago byinshi byo kwandura covid-19. Twasanze rero ku Nkombo imibare y’abagore bandura Covid-19 iri hejuru.

Isomo twakuramo ni uko ari umugore ari umugabo bose barwara iyo bahuye na virus, bityo rero ibisobanuro ubisanga mu mibereho y’abaturage mu gace runaka”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka