Ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Abahowe Imana bo muri Uganda byasubitswe kubera Ebola
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yatangaje ko ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Abahowe Imana (Martyrs’ Day) byari biteganyijwe kuba tariki 03 Kamena 2026 byasubitswe, igihe bizabera kikazatangazwa mu minsi iri imbere, bitewe n’uko iki cyorezo kizaba gihagaze.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’ibiganiro yagiranye n’Itsinda ryo mu Gihugu rishinzwe gukumira no kurwanya ibyorezo ndetse n’abayobozi b’amadini.
Mu butumwa yagejeje ku baturage, Perezida Museveni yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage, kubera ko Uganda isanzwe yakira buri mwaka ibihumbi bya ba Mukerarugendo n’abasura baturuka mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahari icyorezo cya Ebola gikomeje kugaragaza ubukana.
Yagize ati: “Kurinda ubuzima bw’abantu ni byo dushyize imbere.” Yasabye abantu bose bari baratangiye urugendo rwo kwitabira ibyo birori gusubira iwabo amahoro no gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.
Yanashishikarije abaturage gutanga amakuru ku muntu wese ugaragaza ibimenyetso by’uburwayi no gufasha abarwayi kwihutira kugana kwa muganga kugira ngo bahabwe ubuvuzi bukenewe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|