Ibihugu by’ibihangange bitewe ubwoba na COVID-19

Abanyarwanda baba mu mahanga baravuga ko n’ibihugu by’ibihangange bitewe ubwoba cyane n’icyorezo cya Covid-19 ku buryo hashyizweho ingamba zikomeye zo kurwanya ikwirakwizwa ryayo.

Umunyarwandakazi Alice K Cyusa uba mu mujyi wa South Bend wo muri Leta ya Indiana muri Leta zunze ubumwe za Amerika, avuga ko ubuzima busa n’ubwahagaze kuko za resitora zose n’amashuri (amato n’amakuru) yose yabaye afunze.

Uretse ibyo kandi abantu barenze 10 ngo ntibemerewe kuba bari kumwe, ndetse bakaba barasabwe gukaraba intoki kenshi no kuguma mu ngo.

N’ubwo Amerika ari igihugu cy’igihangange ngo gitewe ubwoba n’icyorezo cya Covid-19 nk’uko Cyusa akomeza abivuga. Ati “Nk’aha hari muganga wanjye twavuganaga ambwira ko turamutse tugize ibyago abantu barenze igihumbi bagafatwa, ibitaro bitanu biba muri uyu mujyi w’abantu 150,200 bitabasha kubakira ku buryo byaba ari ingorane zikomeye.”

Alice Cyusa uba muri Amerika
Alice Cyusa uba muri Amerika

Muri Amerika na ho ibintu bihuza abantu benshi byarahagaze ku buryo insengero zifunze, ariko kugeza ubu ngo “nta Munyarwanda uri yo urafatwa n’icyo cyorezo” nk’uko Cyusa abivuga.

Yongeraho ko abaturage bafite ubwoba bwinshi ku buryo bahaha ibintu byinshi byo gukoresha mu gihe kirekire, batekereza ko mu minsi iri imbere bashobora kubuzwa gusohoka mu mazu yabo.

Ati “Mu masoko ibintu nta bihari abantu barahashye cyane bisaba ko hashyirwaho abantu b’umutekano kugira ngo abahaha batarwana kuko hari igihe barwana bapfa impapuro z’isuku ni zo nabonye barwanira cyane, ikindi imiti isukura intoki yica udukoko ntushobora kuyibona.”

Gusahurira mu nduru

Kugeza ubu abaturage bagabanyirijwe ubwinshi bw’ibyo bashobora guhahira ingunga imwe, ku buryo nko ku mata, umugati n’amagi ntawemerewe guhaha ibirenze bibiri.

Uretse kuba abantu bahaha ibintu byinshi byaba ibikoresho byo kwifashisha mu ngo n’ibikoresho by’isuku ngo batazabibura, hari n’abari batangiye kubirangura bagamije kuzabigurisha ku mafaranga menshi byatangiye kubura.

Ku mata, amagi n'umugati ntawemerewe kugura ibirenze bibiri
Ku mata, amagi n’umugati ntawemerewe kugura ibirenze bibiri

Cyusa agira ati “Hari abasore babiri bavukana baranguye imiti isukura intoki, agacupa kamwe kagura idolari rimwe n’ama senti 50, batangira kukagurisha nk’amadorari 50 cyakora ubuyobozi buza kubimenya. Ntabwo byoroshye kuba wahaha waba ushaka umuceri, waba ushaka amazi, turizera wenda ko iki cyorezo kirangira vuba abantu bagasubira kubaho nk’uko byari bisanzwe.

Abarenze ku mabwiriza yo kuguma mu ngo bacibwa amande

Nadine Shimo uba mu mujyi wa Lille mu Bufaransa na we avuga ko ubuzima busa n’ubwahagaze muri icyo gihugu, kuko amaresitora n’ibikorwa by’ubucuruzi budakenerwa umunsi ku munsi byafunzwe, ndetse n’abakozi bagasabwa gukorera mu ngo aho bishoboka.

Ibi byose ngo bigamije kugabanya ikwirakwizwa rya Covid-19 ku buryo abaturage bahawe amabwiriza yo kuguma mu ngo uyarenzeho agacibwa amande.

Ati “Kugira ngo usohoke, ugomba kuba ufite uruhushya ruriho impamvu zitumye usohoka. Ni ukuvuga usohotse ku mpamvu itari kuri urwo ruhushya ucibwa amande y’ama Euro 135 (asaga gato 135.000 uyavunje mu Manyarwanda) kugira ngo abantu bagerageze kuguma mu rugo badakwirakwiza virus”

Mu mijyi myinshi urujya n'uruza rwarahagaze nk'uko bigaragara aha mu Butaliyani (ifoto: Gulfnews)
Mu mijyi myinshi urujya n’uruza rwarahagaze nk’uko bigaragara aha mu Butaliyani (ifoto: Gulfnews)

Mu Bufaransa kandi kimwe no mu bindi bihugu bitandukanye byugarijwe n’iki cyorezo ku mugabane w’u Burayi, ngo bashyizeho gahunda yo kugabanya abakozi ku kazi ku buryo bakora basimburana.

Gusa Leta ngo yashyizeho uburyo bwo gufasha abaturage kubona ibyo kubatunga no kubona ubundi buryo bwo kubaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Biteye ubwoba.Ibihugu byinshi byategetse ko nta muntu ujya hanze adafite uruhushya.Wabirengaho bakaguca amande.Gusa bihuye nuko Yesu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba,batazi ibigiye kuba ku isi.Byisomere muli Luka 21:26.Ntabwo ari izi ndwara z’ibyorezo gusa zirimo kuzengereza isi.Muzi IBIZA bimaze iminsi nabyo biyogoza isi yose:IMVURA zidasanzwe,IMIRIRO itwika ibihugu ikamara amezi itazima,IMIYAGA ikomeye cyane kurusha mbere irimo gusenya imijyi myinshi muli Amerika,etc...Aho kubirebera gusa no kugira ubwoba,mureke dushake Imana cyane,kugirango tuzarokoke uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 21-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka