Ibihugu birenga 12 biravuga ko indwara yiswe Monkeypox yabigezemo

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima(WHO/OMS) ryatangiye guhangayikishwa n’indwara idasanzwe yiswe Monkeypox iteza kuzana utubyimba ku mubiri tugaturika, ikaba yaradutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi kuva tariki 13 z’uku kwezi kwa Gicurasi 2022.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko kugera ku wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022 Monkeypox yari imaze gufata abantu barenga 92 mu bihugu bitandukanye byiganjemo iby’u Burayi, Amerika ya Ruguru na Australia.

OMS ivuga ko iyo ndwara yoroheje kuko ngo ikira vuba(itarenza ukwezi), kandi urugero rwo kwanduzanya hagati y’umuntu n’undi ngo ni ruto cyane (bisaba kuba imibiri y’abantu yakoranyeho), ndetse n’umubare w’abahitanwa na yo ngo ukaba ari muto cyane.

Ku rundi ruhande ariko ibitangazamakuru bitandukanye birimo kugaragaza ko iyo ndwara ikomeye kuko ngo n’umuntu wakoze ku mwambaro w’uwayirwaye na we ashobora gufatwa, ndetse n’iyo yakoze cyangwa yahumetse umwuka urimo amatembabuzi y’uwo muntu(igikororwa, ibicurane, inkari, amaraso,...).

Monkeypox ngo irimo kwandura cyane ku bagabo/abahungu bakorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo cyangwa abahungu, kuko habaho gukubana kw’imibiri bikavamo gukomereka.

Impuguke mu bijyanye n’indwara zandura ikorera Umuryango w’Abibumbye, David Heymann ashimangira ko Monkeypox irimo kwandurira cyane mu mibonano mpuzabitsina.

Heymann avuga ko ibiganiro bya mbere byiga ku ndwara ya Monkeypox byakozwe ku wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022 bikavamo umwanzuro w’uko hazakorwa Inama yihutirwa mu gihe cya vuba izaba igamije gushyiraho amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’iyo ndwara.

Uwanduye Monkeypox atangira kugaragaza ibimenyetso nyuma y’iminsi ibarirwa hagati y’itanu na 21, akaba atangira ababara umutwe, umugongo, akagira umusonga uterwa n’uko yatangiye kuzana utubyimba ku mubiri(duturikamo udusebe), akarwara amasazi(utubyimba tugaragara munsi y’akanwa,mu kwaha cyangwa aho amaguru ahurira n’igihimba/mu mayasha), agasuhererwa ndetse umubiri ugacika intege.

Udusebe/utubyimba akenshi ngo turimo guhera mu maso ariko hashira iminsi mike tugafa n’ibindi bice by’umubiri cyane cyane ku biganza no ku birenge.

Ni indwara ibihugu by’i Burayi na Amerika bivuga ko isanzweho muri Afurika y’i Burengerazuba n’iyo Hagati (kuva mu 1958), ikaba ngo ikomoka ku nyamaswa z’ingugunnyi zirimo inkende (nk’uko izina ry’indwara ryazitiriwe).

Ibi bihugu bivuga ko hataramenyekana impamvu ya nyayo iyo ndwara yabigezemo, kuko bamwe mu barimo gufatwa na yo nta ngendo zerekeza muri Afurika yo Hagati n’Iburengerazuba bigeze bakora, yewe ngo nta n’uheruka guhura n’umuntu uvuyeyo.

Mu bihugu bimaze gutangaza ko Monkeypox yabigezemo hari u Bwongereza, u Butaliyani, Suède, Esipanye, Portugal, u Bubiligi, u Busuwisi, Israel, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

U Bwongereza bwonyine buvuga ko Monkeypox imaze gufata abarenga 20 biganjemo abagabo bakorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo, nk’uko byatangajwe na BBC.

Abaganga bashinzwe kuvura indwara zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu bigo nderabuzima byo mu Bwongereza batangiye gutinya kwakira abarwayi, cyane cyane umuntu ubonetsweho n’agasebe/akabyimba ku mubiri cyangwa afite ikimenyetso icyo ari cyo cyose cya Monkeypox.

Abantu bafite ibyo bimenyetso barimo gushyirwa ku ruhande mu kato, mu rwego rwo kurinda abakiri bazima kwandura, ndetse umuntu wese wiyumvamo ko arwaye Monkeypox agirwa inama yo kuguma mu rugo iwe.

Uretse Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abantu bakwiriye kuba maso, Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden na we yatangaje ko Monkeypox itangiye kuba ikintu cyo kwitondera buri muntu akwiriye gufatira ingamba.

Mu rwego rwo kurinda abantu gufatwa na Monkeypox, inzego z’ubuzima mu bihugu yagezemo zirimo guha abantu urukingo rw’indi ndwara yitwa Smallpox ngo rushobora gukumira Monkeypox kugera ku rugero rwa 85%.

Monkeypox ubwayo nta muti irabonerwa usibye kwihangana hagashira ibyumweru bitarenga bine, umurwayi agera aho akabona twa dusebe turakize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Erega ibintu bisigaye bikorwa kubisi ni amahano,kuko abakora ubutinganyi ni icyaha kinuka imbere y’Imana niyo mpamvu rero bashobora guhura n’akaga pe.nibabireke kuko kubiha intebe ntago bizabahira.gusa bakwiye kubivamo bakihana neza Uwiteka akabagirira ibambe.

kiki yanditse ku itariki ya: 23-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka