Ibihugu 10 ku isi ntibirageramo Coronavirus ariko ingaruka zayo zarahageze

Palau, ikirwa kigoswe n’inyanja ya Pasifika y’ubururu butsitse, ni kimwe mu bihugu 10 ku isi bitaravugwamo uwanduye Covid-19, hakaba ari n’ahantu hagendwaga cyane na ba mukerarugendo.

Ibirwa 10 byo mu nyanja ya Pasifika ntibirageramo COVID-19 (Ifoto: BBC)
Ibirwa 10 byo mu nyanja ya Pasifika ntibirageramo COVID-19 (Ifoto: BBC)

Kuva mu mpera z’ukwezi kwa gatatu iki kirwa cyafunze imipaka yacyo, ibi bikaba byarahungabanyije byinshi muri iki kirwa cya Palau, birimo igihombo cyagaragaye muri za hoteli na za resitora kubera ko nta muntu ubijyamo, amaduka yarafunzwe.

Iyi Hoteli Palau, niyo ya mbere yafunguwe muri iki gihugu mu mwaka wa 1982, kuri ubu ikaba irimo kwifashishwa mu kwakira abashyirwa mu kato hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Muri 2019, abakerarugendo bakubye inshuro eshatu abaturage b’iki gihugu , banganga na 90,000 basuye iki kirwa.

Naho muri 2017 imibare ya FMI yerekanye ko ubukerarugendo bwinjije 40% ku musaruro mbumbe w’iki gihugu.

Inkuru Kigali Today ikesha BBC iravuga ko ibindi bihugu biza ku rutonde rw’ahataboneka ubwandu bwa Covid-19 ari:

• Palau
• Micronesia
• Marshall Islands
• Nauru
• Kiribati
• Solomon Islands
• Tuvalu
• Samoa
• Vanuatu
• Tonga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka