I Kigali hongeye kuboneka umubare munini w’abanduye #COVID19

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu 16 banduye Covid-19, abantu 15 muri bo bakaba babonetse i Kigali, naho undi umwe aboneka i Musanze. Ni mu gihe mu Rwanda hose hapimwe abantu 5,006.

Mbere yaho ku wa Kabiri mu Rwanda hari habonetse abantu barindwi banduye Covid-19, bose bakaba barabonetse i Kigali.

Iki cyorezo kimaze iminsi nta muntu gitwara ubuzima mu Rwanda, kugeza ubu
abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,459 nk’uko imibare ibigaragaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Wasac biyi nyirabayazana. Amazi ntayo ahantu hose

Ngenzebuhiro yanditse ku itariki ya: 12-05-2022  →  Musubize

Kugirango icyorezo cyoye gutumbagira nka mbere uwa subizaho gahunda yo gupima umuriro aho abantu benshi bahurira, gukaraba bigakazwa umurego, gusubizaho kutabyigana mu mamodoka atwara abagenzi, kwicaza abantu muri metero 1 nko munsengero, mubukwe nahandi hahurira abantu benshi, ikindi mbona abantu baradohotse mu kwambara agapfukamunwa. Abakorera bushake na police bongere gukaza umurego na cyane cyane nko muri gare. Ndibaza ko byakongera kugabanya ubukana bw’icyorezo. kandi mu byukuri twari tugeze ahantu heza kandi ni gihugu cyari cyimaze kwambara isura nziza, mwibuke ko inama ya CHOGM iri hafi kuba ikwiye kutongera gukomwa mu nkokora.

RUTERANA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 12-05-2022  →  Musubize

Ntibyabura igihe imodoka zitwara abagenzi harimo abahagaze kenshi babapakira cyane bakagenda babyigana.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 12-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka