I Kigali hongeye kuboneka abarwayi benshi ba #COVID19, abandi 5 bapfuye

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Kane tariki 24 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 883 babasanzemo Covid-19, muri bo 234 bakaba babonetse i Kigali. Abakize ni 131, abantu batanu bitabye Imana, naho abarembye ni 18 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

Abitabye Imana ni abagabo 4 b’imyaka 73 (Kigali), 68, 56, 54 (Rubavu) n’umugore w’imyaka 54 (Rubavu), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 402 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

Abarimo kuvurwa bose hamwe ni 6,876.

Imibare y’abandura imaze iminsi igaragaza ubwiyongere budasanzwe. Ku wa Kane habonetse abanduye bashya 883, mu gihe mbere yaho ku wa Gatatu hari habonetse abanduye benshi ku munsi umwe 964. Mbere yaho ku wa Kabiri tariki 22 Kamena nabwo hari habonetse abanduye bashya 861, iyi ikaba ari imibare iri hejuru kurusha indi yabonetse mu minsi ishize ku munsi umwe n’ubwo na yo yari hejuru kurusha iyabonetse mu bihe byo hambere kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda.

Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka