Huye: Abiga ubuganga barimo gupima ku buntu indwara zitandura

Abanyeshuri biga mu ishami ry’ubuganga n’iry’ubuforomo muri Kaminuza y’u Rwanda, bari mu gikorwa cyo gusuzuma indwara zitandura ku buntu, mu Karere ka Huye.

N'ubwo ku munsi wa mbere imvura yirije umunsi, abifuza kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze barabegereye
N’ubwo ku munsi wa mbere imvura yirije umunsi, abifuza kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze barabegereye

Iki gikorwa cy’iminsi ibiri cyatangiye tariki 28 Werurwe, kigamije gukumira indwara zitandura, ari zo diyabete n’umuvuduko w’amaraso bigenda bigaragara ku bantu benshi, nk’uko bivugwa na Steven Mbanza Setonde, uyobora agashami k’ubukangurambaga mu by’ubuzima, Public Health, mu muryango abanyeshuri biga iby’ubuganga bibumbiyemo, MEDSAR.

Agira ati “Ni mu rwego rwo kugira ngo ziriya ndwara zireke gukomeza gutwara abantu benshi kandi hari uburyo bwo kuzirinda. Diyabete, umuvuduko w’amaraso cyangwa umubyibuho ukabije, ni ibintu umunyeshuri wiga guhera mu mwaka wa kabiri ashobora gutangaho inama. Yewe n’uwiga mu wa mbere.”

Abamaze kwakira izi serivise bavuga ko bishimiye kuba abanyeshuri biga muri kaminuza baratekerereje kubegera bakabaha iyi serivise bari bakeneye.

Icyabanje kubashimisha ngo ni ukuntu babakira, bababwira neza. Umukecuru Pélagie Mukarushema ngo yabagannye yibwira ko bamuvura imitsi imumereye nabi, ariko ngo bamupimye n’umuvuduko ndetse na diyabete.

Ati “Bakubwira neza banagusekera, ukumva utangiye gukira!”

Abanyeshuri ba kaminuza y'u Rwanda mu gikorwa cyo gusuzuma no gutanga inama ku ndwara zitandura
Abanyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda mu gikorwa cyo gusuzuma no gutanga inama ku ndwara zitandura

Genevieve Uwimana we ngo yabagannye afite ubwoba ko yaba yarafashwe na diyabete kubera ukuntu akoresha isukari nyinshi, ariko basanze ntayo afite, nta n’ikibazoi cy’umuvuduko w’amaraso afite.

Ati “Bangiriye inama yo kugabanya umunyu n’amavuta bishobora gutera umuntu w’imyaka 50 umuvuduko w’amaraso. Ku bijyanye n’isukari, n’ubwo ntacyo babimbwiyeho, ngiye kuyigabanya kuko njya mbona ingaruka za diyabete ziteye ubwoba.”

Jean Bosco Muyoboke we yishimiye ko yasuzumwe akamenya uko ahagaze, kandi kuri we ngo guturana na kaminuza ntako bisa.

Ati “Guturana na kaminuza ni byo dukesha aya mahirwe yo kumenya uko duhagaze, byatumye tunafata ingamba. Iyaba bari kuzagera no ku bandi benshi.”

Mbanza avuga ko atari ubwa mbere abanyeshuri biga iby’ubuganga n’ubuforomo muri Kaminuza y’u Rwanda bakora igikorwa nk’iki kuko mu mwaka ushize bagikoreye i Kirehe mu Burasirazuba aho basuzumye abantu bagera ku bihumbi bine.

I Huye na ho ngo bahaje biteguye guha serivise abagera ku 1000, ariko ngo ubwo imvura yabarogoye baratekereza kwakira nk’abagera kuri 700.

Aba bari kwipimisha ibiro n'uburebure
Aba bari kwipimisha ibiro n’uburebure

Aba banyeshuri kandi barateganya gukomeza ibikorwa byo gutanga serivise zijyanye n’ubuzima ku Banyarwanda, kuko ngo ku cyumweru bazatanga ubutumwa bwo kwirinda igituntu mu Ntara y’amajyepfo, mu mpera z’ukwezi gutaha kwa kane bagakorera muri iyi ntara ubukangurambaga ku kwirinda malaria.

Baranateganya kuzasubira mu Burasirazuba, kongera gupima diyabete n’umuvuduko w’amaraso.

Biteganyijwe ko muri iki gikorwa kijyanye no kwegera abaturage baturiye kaminuza ngo babagezeho serivise zijyanye n’ibyo biga, n’abiga mu ishami ry’amategeko bari butange ubufasha mu by’amategeko kuri uyu wa 29 Werurwe 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka