Hari uburyo bwo guteka amafiriti n’imigati butera kanseri

Amafiriti n’imigati batetse bigahindura isura ngo ni ibyo kwirindwa cyane kuko ririya bara ryijimye ari ikimenyetso cy’ubumara bwitwa acrylamide butera indwara ya kanseri.

Ibara ryijimye riza ku mafiriti rishobora gutera indwara ya kanseri
Ibara ryijimye riza ku mafiriti rishobora gutera indwara ya kanseri

Food Standards Agency, ikigo gishinzwe gukurikirana ubuziranenge bw’amafunguro mu Bwongereza cyasohoye amabwiriza ahamagarira abaturage kwirinda kurya amafiriti n’imigati byijimye.

Iki kigo kivuga ko mu bushakashatsi cyakurikiranye, byagaragaye ko gufungura ibirimo acrylamide igihe kirekire bitera indwara ya kanseri.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku nyamaswa zagaburiwe igihe kirekire amafiriti n’imigati byijimye, biba byiganjemo acrylamide, biza kugaragara ko zose zanduye indwara ya kanseri, bituma abashakashatsi batahura ko bene ayo mafunguro ari ayo kwirindwa.

Ngo iyo mu gihe cyo guteka hakoreshejwe ubushyuhe buri hejuru cyane, hari impinduka ziterwa n’uko imisemburo yitwa amidon iba mu biribwa by’ibinyamafufu byose ihindukamo acrylamide.

Dr Guy Poppy ukuriye abajyanama b’abahanga muri icyo kigo gishinzwe gukurikirana ubuziranenge bw’amafunguro mu Bwongereza Food Standards Agency avuga ko bikwiye kwirindwa.

Yagize ati « Gufata amafunguro arimo acrylamide igihe kirekire byongera cyane ibyago byo kurwara indwara ya kanseri ku buryo budashidikanywaho. »

Kwirinda iyi ndwara abantu bagirwa inama yo kurya ibitogosheje cyangwa ibitahinduye ibara
Kwirinda iyi ndwara abantu bagirwa inama yo kurya ibitogosheje cyangwa ibitahinduye ibara

Kuri ubu Food Standards Agency yamaze gutanga amabwiriza asaba abaturage bo mu Bwongereza kwihatira gufata amafunguro yatetswe mu buryo budakoresha ubushyuhe buri hejuru cyane.

Abashaka gukumira iyi ndwara ngo bakwihatira kujya bafata amafunguro yatetswe mu mazi n’ayatekeshejwe umwuka ushyushye (boiled, steamed and mashed food).

Bashobora no kurya ibyatetswe mu mavuta n’ibyuma bishyushya cyane bajye babifata bitarahindura ibara ngo usange byijimye cyane.

Aha niho inzobere za Food Standards Agency ziburira n’abakunda kotsa imigati yahiye, bakongera kuyumutsa cyangwa kuyotsa ngo ihindure ibara kandi yumuke cyane.

Ngo ibyagize ibara ryijimye byose ni ibyo kwirindwa, ushaka gufungura ibitamuteza ibyago akwiye kubirya bigisa n’umuhondo ucyeye.

Ibitekerezo   ( 5 )

Ahwiiiii
Abakene turi munyungu niba ari uko bimeze, twiriraga imvange gusa,

nshimiye yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

nabibonye gira amerwe nahobiterakatseri misemokubireka nibyizakutugira inama

karubambana straton yanditse ku itariki ya: 4-02-2017  →  Musubize

Nkurikije ubushakashatsi bwakozwe n’Inama mutugira bisobanuyeko abarya amandazi bayareka kubera ko yo a gonna guhindura Ibara kugirango yitwe......

Nsengiyumva yanditse ku itariki ya: 3-02-2017  →  Musubize

Ubuse ko mbona twaba tawrangiritse kuko iyo utabonye ibyahinduye ibara uvuga ko bidahiye. Wakwisuzumishirza hehe

Alias yanditse ku itariki ya: 3-02-2017  →  Musubize

ntabwonarinziko ibyahinduye ibarabiterakanseri .kutugira inamaturabyemera.murakoze

lnnocent yanditse ku itariki ya: 3-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka