Hari uburyo bubiri (2) bwo kwipima Covid-19 burimo kugeragezwa – Dr Nsanzimana

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) kiratangaza ko hari uburyo bubiri (2) umuntu ku giti cye ashobora kwipimamo Covid-19 burimo kugeragezwa, ku buryo mu gihe cya vuba bushobora gutangira gukoreshwa.

Mu gihe ubu buryo buzaba butangiye gukoreshwa ngo bizafasha benshi kurushaho kumenya uko bahagaze mbere y’uko bagira aho bajya cyangwa bagira icyo bakora bitabasabye kubanza kujya kwa muganga, kandi ngo bushobora kuzaba buhendutse munsi ya kimwe cya kabiri cy’uburyo bwari busanzwe bukoreshwa (Rapid test).

Mu kiganiro yagiranye na TV 10 ku ya 25 Nyakanga 2021, Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko bageze aho umuntu ashobora kubyikorera akaba ari yo ntambwe barimo kwerekezamo kandi hari n’ibihugu byatangiye kubikoresha bibimazemo iminsi, cyane cyane ibihugu by’i Burayi no muri America.

Ati “Twarabivuze mu minsi ishize turimo no kubikorera isuzuma muri Labo, dufite nka test nk’ebyiri turimo gusuzuma, imwe ucisha ku mutonzi w’izuru ariko utajya hejuru cyane, n’ubundi ukavangamo utuzi ugasuka kuri ka gapurasitike nk’uko bisanzwe ariko ukabyikorera. Hari noneho n’indi ushobora gucira amacyangwe mu kantu gasa na ka ‘amvelope’ gato, nabwo ugakozamo akandi gapurasitike ugasoma igisubizo cyawe”.

Ubwo buryo ngo ntabwo buzagera ku bantu bose kuko nk’abatazi gusoma badashobora kumenya uko babigenza bitewe n’uko inyinshi ziba zanditsweho n’indimi z’amahanga bityo umuntu utazi gusoma akaba ashobora kwiyangiriza mu gihe agerageje kubukoresha kubera atashoboye kumenya uko amabwiriza akurikizwa.

Dr. Nsanzimana akomeza avuga ko uburyo bwo kwipima mu gihe kitarambiranye butangira gukoreshwa.

Ati “Abantu bumve ko self-test ni icyerekezo cya vuba aha tugiye kujyamo cyunganira izi zisanzwe, ntabwo kijye kuzisimbura. Ushobora guca kuri farumasi (Pharmacy) igihe zizaba zaje ukagura ipaki kuko usanga akenshi ziba zinafunze mu buryo ugura 20 icya rimwe cyangwa 10 ukajya mu rugo ukipima mbere y’uko usohoka iwawe ukaba wamenya uko uhagaze”.

Ibi ngo bizatuma abantu barushaho kumenya ko iyi ndwara atari iya muganga gusa kuko ari umuntu ku giti cye ugomba kuyimenyera, atabanje gutegereza abaganga cyangwa ngo akurikiranwe na polisi kuko azajya asohoka mu rugo azi neza uko ahagaze akamenya n’uko yiyitaho.

Uburyo bushya bwo kwipimamo Covid-19 (Self-test), buje busanga ubwari busanzwe nk’uburyo bwo gupimwa ukabona igisubizo nyuma y’iminsi itatu (PCR), hamwe n’ubundi upimwa ukabona igisubizo nyuma y’iminota 15 (Rapid test).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka